
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 5, 2025 at 06:19 PM
®UBUTUMWA BWA RUREMA 🌍
" Ibikorwa mu Buchwezi bwa Rurema uyu munsi ni ukongera gukundisha abirabura umugabane wabo Afurika mu mwuka no mu mubiri, bivuze ko hari byinshi muhishiwe byari amabanga ubu bikaba bigiye gushyirwa hanze , ikindi nuko roho wa Rurema akorera mu binyabuzima byose , urugero iyo ugiye kwa Rurema - Masaka usangayo igiti cya Rurema hariyo Inka ya Rurema hakabayo n' umuntu witwa Rurema ndetse niyo ugiye mu bikururanda usangamo Rurema n' izindi nyamaswa zose , gutyo niko Imana yabikoze .
niyo mpamvu tubabwira ngo si byiza gutema igiti nta mpamvu ifatika kuko nacyo ni nk' umuntu, tugomba kongera kugirira urukundo buri cyaremwe cyose.
mbere yuko mutekereza kuri ubu butumwa mubanze musubize amaso inyuma uburyo indwara zari zimeze , mubona uko mwarwara hatarabaye impinduka, mwe abakibona ubu butumwa ku nshuro ya mbere mutangire mugenzure ibibazo biri mu miryango yanyu, noneho igihe kizagera murebe ko ibyo twitaga ibibazo n' indwara bwari ubutamenya , Kandi mwirinde gukora ibikorwa bibi kuko ingaruka zizajya zibonekera mu bana , ukumva baguhamagaye kw' ishuri ngo umwana hari uburwayi bumufashe , ariko byose byaturutse murugo, ububi bw' ibikorwa bushingira ku ntego n' imitekereze, mwese mwisuzume ,
umuntu kuvuga ko bamuroga niwe uba ufite ikibazo, umurozi afite ikibi cyo kuroga ariko nawe baroga ufite urubanza kuko ikiri ku mubiri wawe nicyo gituma ufatwa n' amarozi , kurogwa bisobanuye ko roho yawe nta budahangarwa ifite bivuze ko aba ari ikimenyetso kivuga ko ugomba kujya mu nzira nziza ,niyo waba ufite ikintu kitari kiza ku mutima byanze bikunze utangira guhura n' ibibazo buri mpande zose "