VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 5, 2025 at 06:55 PM
®™UBUTUMWA BWA RUREMA 🌍 "Iyo tuvuze ko abantu bakoreshe ukuri, buri wese azi ibyo akora , ubu abantu bafite imitungo ariko nyamara ukoze ugushishoza usanga barabyamburaga abanya ntege nke , uko mureba umuntu yitwa ko ari umukire ariko mubyukuri umusingi w' ubukire bwe si mwiza , uko byagenda kose uwo muntu agomba guhura n' ibibazo niyo yaba atakiriho bibazwa abamukomokaho , ibi mubona ngo runaka afite ubutunzi ariko akabyara abana bagahinduka ibigoryi byose aba ari ingaruka z' uburyo wagiye ukora ibibabaza abandi , ibi bintu mubona byo gukora amasezerano yanditse byakomotse kuba ababiri bandika amasezerano nta cyizere bafitanye bitewe no kutagira ukuri , ariko amasezerano y' Imana yo , bwari ubutumwa nkubu tubagezeho , uko Imana ivugana natwe uyumunsi ni nako yavuganaga n' abatubanjirije kuko nta nyandiko yakoreshwaga ryari ijambo gusa , amasezerano akagendera mu maraso , rero impamvu tuvuga ubu butumwa ni amasezerano aturi mu maraso , buri wese azi ibiri mu muryango we bitari byiza , wowe ukurikirana ubu butumwa, ifi yamaze ku kuruka nkuko yarutse Yona , ariko ifi imaze ku kuruka utangiye kwibagirwa no kwirengagiza inshingano zakuzanye mu gihe wahuraga n' ubu butumwa bwa Rurema, bivuze ko wowe wumva , usoma ubu butumwa watoranijwe n' abakurambere bawe , bakaba bagukurikirana umunoto kuwundi kugirango utanyerera ukava ku ntego bagushinze , iyo ugeze ku kuri ugatangira gukora ibitaribyo uba wigambanira una gambaniri abakurambere "

Comments