
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 8, 2025 at 05:37 PM
🎙️™ Ubutumwa bwa Rurema
"Umuntu gupfa apfiriye mu kuri ni byiza , ariko upfuye ataramenya inshingano zamuzanye kw' isi, roho ye ntabwo ishobora kuba mu mahoro ahubwo ikomeza kuzenguruka mu muryango we Kandi ibageramo mu burakari bwinshi,
None Ubuchwezi bwa Rurema buraje , Imana iragutoranya mu muryango wanyu, uhura n' ubutumwa bwa Rurema, ugera no mu Bigabiro bya Rurema, ubwo mu gihe ugeze kwa Rurema hari umuvandimwe wawe wapfuye nabi nawe uzi neza ko urupfu rwe rwarimo urujijo ukibuka n' abandi bagiye bapfa muri ubwo buryo bigatuma wibaza ikiri mu muryango wanyu, mu gihe ugeze mu Buchwezi bwa Rurema ukomeza kubikiniramo wiyibagiza ko hari abapfuye bapfiriye wowe kugirango ubeho uzabageze ku kuri no gukuraho karande zari mu muryango, niyo mpamvu tubabwira ko ibi bintu turimo biraremereye kuko nabapfuye imyaka 1000 inyuma , bose nitwe tugomba kurokora roho zabo kuko nitwe twikoreye karande zose zagiye ziba uruhererekane mu binyejana "