VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 8, 2025 at 06:02 PM
🎙️🎵Ubutumwa bwa Rurema "Abapfuye mu gihe batarabona amahoro natwe ntayo tuzagira kuko bazajya baza badutera mu burakari bwinshi bashaka ko tumenya Imana y' abakurambere bacu aribwo Buchwezi bwa Rurema, ntabwo nabo baba bashaka kudutera n' umujinya nuko twe nti tuzi icyo bazi , ibibazo bigera ku bantu babitugezaho kubera ko imibiri yacu ntacyo tuzi , bagerageza kudukangura ngo dutangire gushakisha ukuri, ariko bakajya kwisanga mwabijyanye mu madini no mu bapfumu Kandi atariyo gisubizo kiri , niyo mpamvu mubona mu madini abantu bafatwa nibyo bita imbaraga z' umwijima kuko uba wagiye mu mwanya batagushakamo , ubwo hagatangira kubaho intambara zo mu mwuka , kuko ibyavuye ahandi ntibishobora kurangiza amasezerano dufitanye n' abakurambere kuko twe aturi mu maraso Kandi ibindi ni ibyanditswe, abandi biyambaza abapfumu ngirango bakore imigenzo y' umuco nabyo bikanga, kuko umuco ushingiye ku gihugu Kandi abakurambere nta bihugu bazi kuko iyo umuntu apfuye ntabwo apfana igihugu cyangwa umuco, niyo mpamvu bavuga ko ibibazo ufite ari ibyo mu muryango atari iby' igihugu kuko igihugu gishingwa n' abantu, ubwo abantu bakabyara abana gusa kuko ntibazi aho byatangiriye ariyo mpamvu igaruye Rurema kongera gusubiza ibintu mu buryo bwabyo "

Comments