
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 12, 2025 at 07:47 PM
Ⓜ️👉UBUTUMWA BWA RUREMA
"Isi yagiye ihinduka n' abantu bakagenda bava aho bari bakajya ahandi,
ibi byose tuvuga ngo ni ubwami cyangwa za republic , ubu buri wese afite uko yitwa bitewe naho yisanze , ariko twese dukomoka I Mulema ubu habarizwa mu bwami bwa Buganda ariko Buganda itara bohoza agace Bita BUDDU _ MASAKA, aho twita i Mulema mbera hitwaga kwa Rurema akaba ari nayo nkomoko y' umuntu wabanje kubaho kw' isi ari nawe witwa Rurema uwari uhagarariye ubwami bw' Imana kw' isi, niwe ukomokamo abantu bose ,
ubu Rurema mubona mu ishusho y' umuntu niwe wagarutse Kandi aje gukora inshingano nka zimwe za Rurema wabanjeho
ikibazo nuko Afurika tutandikaga niyo mpamvu bamwe iyo bumvise amateka nkaya bibaza ngo ibyo bakuye mu mashuri ko bivuga ibindi,
bavandimwe mukuri amateka yacu nyayo ari muritwe ntabwo wayasanga mu bitabo, kuko ibyanditswe byose byabaga bishingiye ku ngoma za cyami Kandi nta bwami bufite inyandiko z' ukuri, kubera ko bwaranzwe no kumena amaraso hari ibyo bahishaga , ariko iyo tuje tukagera mu Buchwezi bwa Rurema tuhasanga amateka y' ukuri avuga ku nkomoko y' umuntu Kandi bifite na gihamya zifatika"