
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 19, 2025 at 06:13 PM
🎙️UBUTUMWA BWA RUREMA
Bavandimwe banyafurika nitwe tugomba kwibohoro ingoyi turiho kuko nta muntu uzava hanze ngo abidukorere , buri wese ashobora kwibaza nti Murema Rurema yungukurira hehe ! turimo kurokora umugabane wacu , nawe wibaze ngo abasirikare bagiye mu ntambara yo kubohora igihugu bungukiraga hehe ! hari uwahabwaga umushara mu ishyamba , kandi abantu bapfira igihugu cyabo nyuma barakibohora .
Kutari kwibeshya abanyamadini nti babonye ubukire kubera shitani, kubwira abantu ngo shitani iryo jambo ritava ku munwa , uyu munsi shitani avuyeho hari umunyedini wakongera kubona ubukire! hari Pasteur ushobora kubwira abayoboke be ngo shitani nta gihari , nuko asigare yitwa Pasteur!! Kubera ko ni ubucuruzi barimo , mu byukuri turababaza niba Koko shitani ariho ! ! uwo bavuga, ushobora kuvuga ko muri Afurika dufite shitani ariko uterekana aho Imana iherereye .
Umuntu wese atarerekana shitani agomba kubanza kwerekana Imana muritwe nk' Abanyafurika, bitari ibi by' amadini , kuko nta shitani abazungu bazanye , bamusanze hano Kandi amadini arwanya shitani wo muri Afurika, turababaza nti Imana yo muri Afurika iri hehe ! niba barashoboye kubona shitani .
Isi yavuye munzira nyayo nuko Imana iturekera umwijima, niyo mwakoresha imyumvire n' amategeko y' amadini ntabwo shitani wo muri Afurika mwa mwirukana kuko mugomba kuba mukoresha amasezerano ya hano bitari ibyavuye ahandi .
Mu madini yose barwana na shitani , yanze kuva mu bantu kuko abamwirukana nti bamuzi , shitani akora umurimo we , kuko Imana twayiteye umugongo nuko iturekera umwijima ariwo bita shitani, kugeza tumaze kubona urumuri rwacu nibwo shitani azava mu bantu.
Urumuri ni Rurema n' ubutumwa muhabwa buva mu Buchwezi bwa Rurema, Kandi ukuri n' Imana ya Afurika nibyo biri mu butumwa muhabwa , tuzakoresha ubushobozi bwose dufite ariko ni ngombwa twibohore umwijima.