
VOICE OF RUREMA / Ijwi rya Rurema
February 20, 2025 at 08:08 AM
📡UBUTUMWA BWA RUREMA
Inkomoko y' ibibazo dufite muri Afurika, byatangiriye mu kuvaho kw' ubwami bwayoborwaga na Rurema aribwo twita ubwami bw' Imana .
Isi yakuwe ku mwimerere wayo ubwo buri muntu yatangiye gufata ahantu akahita ubwami bwe .
Abantu ko bamaraga kubohozwa n' umwami bahitaga bategekwa guhindura imico n' indimi ku gahato bagakurikiza imigenzo yubwo bwami bwababohoje , ibintu byose byarahindutse mu buryo bw'uko buri wese ahindura abantu ku cyo ashaka cyose , niyo mpamvu bakoraga ibishoboka byose kugirango abantu nti bongere kwiyita icyo bari bari mbere batarabohozwa , mwibuke ko byose byakorwaga ku gahato wabyanga ukicwa ibyo byakozwe mu bwami bwose kuko mu byarangaga ko umwami afite imbaraga kwari ukurwana no gufata uduce tw' ahantu akatwigarurira .
Rero iyo dushaka ukuri ntabwo tureba ingoma za cyami ahubwo tureba imiryango migari ikomokamo abantu bose ndetse n' abo bami nimwo bakomokaga , kuba tuvuga ku bwami ni ukugirango hakosorwe amakosa yagiye akorwa no kumenya ko nta mateka nyakuri twashingiraho mu gihe avugwa ku gihugu kimwe kuko byose byaranzwemo n' amacakubiri yo kurwanira ubwami hageragezwa guhishwa ukuri .
Nta muryango mugari ( insibo) wigeze ukomoka ku mwami, kuko imiryango migari yose ikomoka kwa Rurema ( Imana) abami bayisanzeho ari nayo nzira y' umwimerere wo kubaho ku muntu , aha niho dusanga Ubumana bw' Afurika ( Ubuchwezi bwa Rurema)
Ubu inkomoko y' imiryango migari yose iri mugace kitwa i Mulema hahoze hitwa kwa Rurema ubu ni mu bwami bwa Buganda , bivuze ko ushaka gushyira ku murongo ubuyobozi bwose hano muri Afurika agomba gusubira kwa Rurema aho abantu bose bakomoka , ikibazo nuko ubu ubwami buhita ahabwo ni nayo mpamvu dufungura Ibigabiro mu bice bitandukanye kugirango buri wese yisanzure , kuko nta kuvangura , igihugu waba uvamo cyose Rurema arakwakira .