
The LAIFE Ministry
February 17, 2025 at 02:59 PM
*Gupfa/urupfu m'uburyo bwinshi Bibiliya ibigaragaza.*
Bibiliya ivuga kenshi, ikabigarukaho kenshi ivuga urupfu mu buryo bwinshi butandukanye, kandi n'iyo witegereje muri Sociéte usangamo uburyo bwinshi nk'ubwo Bibiliya igaragaza ivuga urupfu.
Bibiliya ivuga urupfu nk'ikintu kigomba kuba, kigomba kutubaho cg se ikavuga urupfu nk'ikintu tugomba/dusabwa gukora.
*Igisobanuro cy'urupfu:*
It's not the absence of existence/to stop living but the matter of separation. Urupfu ni ugutandukanywa.
Iyi nyigisho turaza kuyiganiraho isa nk'aho igabanyijemo ibyiciro bibiri: Urupfu (gupfa) bigera ku bantu bose ari nta tandukaniro babihitamo batabihotamo, ndetse n'urupfu ruri mu mahitamo y'umuntu (urupfu asabwa gukora, n'urupfu ruri mu nzira zo guhitamo kwe).
Imirongo (References) yo muri Bibiliya turaza kugenda tuyirebaho bitewe na point turaba turiho. Ni byiza kurushaho ugiye uyisomera nk'uko yanditse.
*I. Urupfu rugera ku bantu bose ari nta tandukaniro.*
*1. Gupfira mu byaha (gupfa uhagaze):* Umuntu avuka ari umunyabyaha/avuka apfiriye mu byaha _[Efes 2:4-5]._ Ntabwo umuntu yahinduranwa muzima na Kristo yari asanzwe ariho. Ahindurwa muzima kubera ko yari apfuye. Kuko ntabwo umuntu aba umunyabyaha kubera ko yabikoze, ahubwo aba ari umunyabyaha kubwa kavukire _[Zaburi 51.7]._ Yego, mu bigaragara umuntu aba agenda ndetse ari muzima, ariko Bibiliya ibigaragaza nko gupfa uhagaze _[Ibyah 3.1]._ Kuko n'ubwo aba ariho ariko we w'imbere aba apfuye kuko aba ariho atandukanijwe n'Imana. Ubu buzima hari benshi babubayemo nk'uko natwe twahoze aribwo buzima tubayemo. Umuntu wese wabayeho yabayeho ubu buzima cg se akaba anakibubayemo keretse Yesu wenyine niwe utarabubayemo. Ibi ni ukuba utandukanijwe n'Imana kubw'ibyaha byakugizeho ubutware. Umuntu wese wabayeho niyo yaba akijijwe, hari igihe kigeze kubaho apfiriye mu byaha.
*2. Gupfa k'umubiri:* Ni ugutandukanywa k'umubiri n'ubugingo. Ni ugutandukanywa kwa wowe w'imbere na wowe w'inyuma. Ni ngombwa ni ibigomba kuba _[Heb 9.27]_ keretse ku mpamvu z'Imana bwite, n'ubwo n'ibindi biba ku mpamvu z'Imana. *Ubuzima bwo gupfa k'umubiri hari byinshi tubwigiraho*_(gusa ibyo aribyo byose gupfa k'umuntu ntabwo bisobanuye ko Imana iba yamukunze kuturusha. Ahubwo iminsi ye iba yashize. Nta n'ubwo kuri buri wese bisobanuye ko aho agiye ariho heza, kuko hariho exception)._ Bimwe twigira k'urupfu rw'umubiri ndetse n'ubuzima bwa mbere yarwo:
- Ubuzima bufite aho butagomba Kurenga kandi ntaho tuzi, ntitunazi ngo ni ryari. _[Yobu 14.5; Zab 90.12, 139.16]_
- Igihe dufite mu buzima kuba tutazi uko bureshya, bihita byumvikana ko tubufitemo igihe gito _[Jam 4.14-17; Zab 39.5; Yobu 8.9, 9.25, 14.1]_ n'ubwo gihagije mu gukora ibikwiye gukorwa/imirimo Imana yaduteguriye muri Kristo Yesu. Icyo byigisha n'uko Bibiliya idusaba kutaba abapfu, ahubwo idusaba kuba abanyabwenge bigaragarira mu gukoresha igihe neza, ducunguza uburyo umwete _[Eph 5.15-17]._
- Ubuzima bwa mbere y'urupfu utazi ngo ruzaza ryari bitewe n'igihe iminsi yawe izaba ishize igituro kigutegereje _[Yobu 17.1]_ nibwo ushobora kwihitiramo aho uzaba iteka, kuko n'upfa utarahiteguye mbere uzabona ishyano. Uzasumirwa n'amaboko akomeye y'Imana.
*II. Urupfu ruzagera ku bantu hagendewe ku mahitamo yabo/Amahitamo bakoze.*
*1. Gupfa ku cyaha [Abar 6.1-11]:* Urupfu umuntu akora ku giti cye. Kubaho ubuzima budakora icyaha iki n'iki. *Muri macye iyo icyaha gikeneye umuntu ugikora, gishakira ku bandi kuko wowe uba utariho.* Gusa ibi n'abapagani bashobora kubikora kuko ibi bitandukanye no gupfa kuri kamere. Iyo wapfuye ku cyaha iki n'iki nta butware kiba kigufiteho. Gusa ubuzima umukristo agomba kubamo ni ubu kuri buri cyaha ndetse na kamere ubwayo. Ubuzima bwo kugira ubutware (dominion) hejuru y'icyaha. Gusa sibyo bimanza kuko na ba ngeso nziza hari ibyaha baba barapfuyeho ariko batarapfa kuri kamere. Nta cyaha iki n'iki Umukristo akwiye gupfaho ahubwo agomba gupfa ku byaha byose ndetse no ku kutumvira kose aho biva bikagera. Nta cyaha kigomba kukugiraho dominion. Niba gihari kurikizaho kwihana instantly, no kwegera Yesu bwa buzima butaragushirana. Do it even more. ```Kuko kugira ubutware ku cyaha biva mu kugirana ubusabane n'uwakigizeho dominion.```
*2. Urupfu rwa kabiri:* Hanyuma rero, umuntu wese wanze Kwizera no gupfa ku byaha byose no kuri kamere, uru rupfu ruramutegereje. Muri uru rupfu, uzarupfa wese kubwo kutumvira no kwanga kwihana kwe, azaba atandukanijwe n'Imana by'iteka. *Gusa nanone, ntabwo ari Imana mu bumana bwayo bwose ahubwo azaba atandukanye by'iteka no kugira neza kw'Imana, amahoro aturuka kuri yo, urukundo rwayo, n'umucyo uturuka kuri yo. Naho ku rundi ruhande, uzaba ari muri uru rupfu rwa kabiri azaba ari kumwe n'Imana mu mwuzuro w'umujinya n'ubutabera bwayo n'urwango Imana yanze icyaha.* Kuko Yego n'ubwo ari ugutandukanywa n'Imana, ikuzimu cg Gehinomu ntabwo hasobanuye ko ari ahantu Imana itaba, ahubwo iba iriyo mu mwuzuro w'umujinya n'ubutabera bwayo byose. Uru rupfu umuntu uzarupfa azarupfa kubera ko ariyo mahitamo yakoze muri bwa buzima buto yabayeho kw'isi. It's better ko uhitamo kutazahaba kuko Imana ntiyahateguriye abantu [Mat 25.41], keretse umuntu wihitiyemo kuzahaba ubwo yahitagamo kwanga Kwizera no gukurikiza Ubutumwa bwiza.
Bibiliya ikoresha amagambo mensi ivuga uru rupfu rwa kabiri. Nicyo kintu ntinya, kuko biragatsindwa gutandukanywa no kugira neza kw'Imana.
- Bottomless pit
- Gehinomu
- Inyanja yaka umuriro n'amazuku
- Aho bazaririra bakahahekenyera amenyo
- Umwijima wo hanze
- N'andi magambo menshi ateye ubwoba ariko y'ukuri.
```Niba n'abadayimoni batinya koherezwa ikuzimu Kandi babizi ko ariryo herezo ryabo [Mark 5.1+], how should we?```
Twagakwiye gutinya cyane ikintu icyo ari cyo cyose cyazana kuba twatandukana no kugira neza kw'Imana. Twagatinye inzira zose zaganisha ubugingo muri Gehinomu.
*Biragatsindwa gusumīrwa n'amaboko akomeye y'Imana kuko Imana yacu ari umuriro ukongora.*
*Igisubizo tugana k'umusozo*
*1. Gupfana no kuzukana na Yesu [Abakol 3.1+]:* Ibi biba igihe umuntu yemeye gusangira urupfu na Kristo --- Ni ugupfa ku mbaraga no kugirwaho ubutware na kamere. Ibi biva mu kumenya ko ubwo Yesu yapfaga yahindutse icyaha ku bwacu kugira ngo umubiri w'icyaha ukurweho ariwo kamere. [1 Pt 2:24, 4.1] Ubuzima bwumvira Umwuka ubayemo nyuma cg se aka kanya nibyo bigaragaza ko koko wapfanye na Kristo. Kandi na none kuzukana nawe bigaragazwa n'ubuzima ubayemo hamwe n'ibikorwa byawe hamwe n'ibyo ushyize imbere. Uburyo bwo gupfana na Yesu n'uko ibyo yapfiriye Imana yabimubazeho nk'aho ari njye upfuye nzize ibyaha nakoze. Mu gupfa kwe urubanza rw'icyaha rwari rukaswe, mu kuzuka kwe nsindishirizwa urwo rubanza kubwo gukiranuka kwe aba aribwo Ubuzima bushya butangiye Kuva Uwapfuye yarapfuye on my behalf, yanazutse mu cyimbo cyanjye ibyo birahagije kugira ngo mbeho koko nk'uwazuranywe na Kristo. Uwapfanye na Yesu akanazukana nawe wenyine akanabaho gutyo, niwe uzarokoka urupfu rwa kabiri. Mu guhitamo gupfana no kuzukana na Yesu ni uguhitamo kutazaba muri Gehinomu.
*2. Gupfa buri munsi [1 Kor 15.31]:* Gupfa kuri kamere (Gute? --- 1 Cor 9:27) gupfa kuri buri Kantu kose kadahuye n'Umwuka no kwera kwa Kristo. Kwitandukanya na wowe wa cyera. Mu kugenda umuntu yegera Imana niho agenda abambira kamere ye. Mu kugenda wigira kuri Yesu niko ugenda upfa kuri byinshi bidatunganye. Iyo umaramaje mu mutima gupfa kuri kamere buri munsi nk'uko benshi mubyifuza, mufite no kubishaka. Mu kubishaka nibwo wemera gukoresha umubiri wawe uburetwa bushoboka kugira ngo wezwe, utagifitweho ubutware na kamere ngo igukoreshe ibyo yishakiye. Kuko uba ugomba gutuma umubiri uba umugaragu w'umutima. Ntabwo umubiri uba ugikora ibyo wishakiye, ahubwo uwukoresha ibyo ugomba gukora mu gutunganira Imana. Iyo umaze kugambirira no kumaramaza, ukabishaka nibwo Imana ugenda igucira inzira ikanakongerera imbaraga zo kunesha. Iyo uhemukiwe ntabwo utekereza kwihorera, kuko umuntu bahemukiye aba atakiriho mu marangamutima yo gutekereza kugira icyo akora gihabanye na Bibiliya nko kwihorera.
*3. Kugendana mu mubiri urupfu rwa Kristo [2 Kor 4.8-12]:* Kugendana ugupfa kuri kamere, ugenda ugaragaza ubuzima bwa Kristo. Byombi biragendana. *Ubuzima bwa Kristo ntibugaragara hatabayeho gupfa kuri kamere.*
Urupfu twapfuye ku byaha no kuri kamere nibyo bidushoboza kuba twabasha kubaho mu isi dufatanyije na kamere y'Imana.
Kubabara kwa Kristo ababarijwe ibyaha byacu, kwishingikiriza kuri ibi, n'ibyo bigenda bitubashisha gupfa kuri kamere no kugaragaza ubuzima bwa Kristo hose turi (1 Pet 4.1)
*"Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu, kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa."* 2 Kor 4:10-11
Upfiriye mu byaha, ijwi ry'ubutumwa bwiza n'iryo Imana imuhamagaza kugira ngo ahinduranwe muzima na Kristo. Kwizera ubutumwa bwiza no kwihana byonyine n'ibyo byongera guhindura umuntu muzima mu mwuka we.
Abazima baziko bazapfa. Uburyo bwo kibyitegura rero n'ukubaho dukoresha igihe neza, dupfa buri munsi ku cyaha, dupfa kuri kamere, ndetse tunabanaho na Kristo. *"Niba mwarazuranywe na Kristo mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari."*
```Ugenda apfa buri munsi kuri kamere, akabaho mu isi afatanya na kamere, akabaho koko ubuzima bwa Kristo bugaragaragarira muri we , uwo niwe wenyine uzarokoka urupfu rwa kabiri.```
🙏
2