The LAIFE Ministry
The LAIFE Ministry
February 26, 2025 at 04:07 PM
*Nahumu 3:14* _"Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari."_ __________ Iri jambo akenshi ryigishwa abakristo aho umwigisha aba ashaka kubakangurira gukora neza no gukora iby'ingenzi kuko aribyo bizabakiza mu gihe kizaza ubwo bizaba bitameze neza. *Urugero:* Usenge cyane muri iki gihe ufite umwanya kuko mu bihe bizaza ushobora kuzagira ibikugota byinshi ukabura umwanya wo gusenga, ubwo rero amasengesho usenga uyu munsi niyo azagufasha muri icyo gihe. N'izindi ngero nk'izi murazizi. N'ubwo ibyo umwigisha ari kuvuga byumvikana nk'amagambo meza, ariko *ntabwo ari cyo gisobanuro cy'ijambo aba yasomye.* Kubigenza gutyo ni ugufata ijambo ry'Imana tukarisobanura uko tubishaka, tukarivugisha ibyo dushaka. Ibi hari igihe byambaho ariko aba ari ikibazo cy'ubujiji ku ijambo ry'Imana. Imana itubabarire. *Iri jambo iyo umuntu arijyanye uko umwigisha yarivuze, iyo akomeje gusoma yahita agira ubwoba akagira urujijo rukomeye.* Nawe reba umurongo ukurikiraho: _*Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari. Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n'inkota ikumareho nk'uburima, wigwize nk'uburima, wigwize nk'inzige.*_ -Nah 3:14-15 Ndakeka hano bihise bigaragara ko harimo itandukaniro hagati y'ibyo umwigisha yavuze n'ibyo umurongo n'indi iyikikijwe bigaragaza. *IGISOBANURO CYA NAHUMU 3:14* Igitabo cy'ubuhanuzi bwa Nahumu, ni ubuhanuzi Nahumu yahanuriye umurwa w'i Nineve ababwira ibigendanye n'urubanza rw'Imana rubajeho kubwo gukiranirwa no kurenganya kwawo. Anabahanurira ko badashobora guhagarara imbere y'umujinya w'Imana ku bantu bihinduye abanzi bayo ubwo bahitagamo gukora ibibi. Hanyuma kubw'ibyo biringiraga ko byabakiza abanzi babo ndetse n'undi wabatera wese, ibyo byazamuye ubwibone bwo muri bo bituma biringira ibihome biyubakiye ho umurengezi. Gusa Imana igaragaza ko ibyo biringiye uhereye ku barinzi babaga ku nkike z'ibyo bihome ntacyo bazabasha gukora igihe urubanza rw'Imana ruzaba rubagezeho kuko bazagwa nk'uko imbuto zihiye zihanura mu giti. Hanyuma rero nk'uko handitswe ngo "Nzabakina k'umubyimba ibyo mwatinyaga bibagezeho" (Imig 1:26), n'ibyo tubona k'uri uyu murongo wa 14. Hano bigaragara ko Imana cg Nahumu, yakoobaga ab'i Nineve ababwira ati _*"mwiringiye ibihome byanyu, mwibwira ko ntakurimbuka kwabageraho, noneho nimukore ibishoboka byose, mwivomere amazi ahagije kuko ndabibasiye (2:14), ndabaziye, ngaho komeza n'ibyo bihome byawe, kata urwondo, ukomeze amatafari yawe wubake rwose, hanyuma turebe niba ibyo bizatuma uhagarara imbere y'umujinya wange (1.6), kuko muri ibyo wiyubakira nimo uzakongorerwa n'umujinya wange."*_ Mu bigaragara iri ni ijambo Imana yabwiraga abanzi bayo kubw'urubanza rwayo yari ibazaniye. Rero bitewe n'ibi, ntekereza ko atari byiza kuzikoresha nabi ngo uri kugira ibyo ukangurira abizera mu gihe hari indi mirongo ibigaragaza neza cg se wakwifashisha. *ICYO NAHUMU 3:14 YIGISHA UMUKRISTO* N'ubwo ari ijambo Imana yabwiye abanzi bayo ibabwira iby'urubanza ibazaniye, hari byinshi byigisha abakristo. Kuko ibyanditswe byandikiwe kutwigisha. - Buri kimwe cyose umuntu yishingikirizaho cg se yiringira, ntikizatuma kurimbura k'Uwiteka kutamugeraho. - Uwiteka wenyine niwe mwiza kuko atemera ko ukora nabi agenda adahanwe. Ubwiza bw'Imana bigaragarira no mu guca urubanza kwayo. - Uwiteka wenyine niwe gihome kizima Kandi gikomeye cyo kwiringirwa ku munsi w'amakuba, kandi azi abamwiringira (1.7). - Inzira y'icyaha iganisha ku kurimbuka k'uwagikoze ndetse no ku ishyanga uko riri kose. - Abanzi b'Uwiteka ibabikiye umujinya wayo. - ... Urubanza Imana izaca nabyo ni ibigize ubutumwa bwiza. Abantu bose banze ubutumwa bwiza bwo kwihana no Kwizera ntakabuza urubanza rw'Imana ruzabageraho kuko n'ab'i Nineve rwabagezeho. Ibi hamwe n'ibindi bitwigisha kwirinda inzira zose zaganisha ku kuba twaba abanzi b'Imana, bikatwigisha ko Imana yiteguye guhoora ukutumvira uko ari ko kose. ```Ibi bituma twitegurira intambara yo kuguma mu bumwe n'Imana. Twitegura guhangana n'icyashaka kudukura muri ubwo bumwe icyo ari cyo cyose ku kiguzi byadusaba cyose.``` ___________ _Murabeho!_
👍 🙏 2

Comments