Tambagira Muri Gakondo
Tambagira Muri Gakondo
February 17, 2025 at 07:33 PM
UBUTUMWA KU BANYAMULENGE BOSE KW'ISI. _______________________________ Tubanjye kubaramutse tubaha na pole kubibazo tumazemo igihe by'ibita ati mpore Banyamulenge. Nk'uko buri wese abizi yaba uri hano mu gihugu cq imahanga yahano iwacu duhere kubaturiye hafi y'imuhira (Burundi, Rwanda, Uganda, Tanzania, Ethiopia, etc), ukagera kubaturiye ikantaraga (Europe, Asia, n'America). Abenshi mwarize muraminuza yewe indimi zamahanga muzivuga nk'ugwanyu kavukire, ariko izo ndimi muzi ntaco muzikoresha mu kuvuga akarengane tumazemo imyaka kandi byitwako mwize mufite n'abahanga bashobora guhangara umunyamahanga agahunga mu rurimi gwe. Ubu butumwa nubgo kubasaba mwebge muri Imahanga mudataha, mudatanga umusanzu, muri b'abandi ngo ntibindeba; nyabuna ni mukanguke mugwane ibita byo kuri za mutandao zitandukanye, zikomeza zitangaza amakuru y'ibinyoma kandi niko akomeza aba ukuri kuko ntawuboneka ngo anyomoze ibyo bandika ngo abasubize mundimi babivuzemo kandi mwarize izondimi murazimira bunguri. Urubuga rwose waba ukoresha ugwo arigwo gwose ntukarebere ngo bakomeze bandike cq bavuge ibinyoma, kuko sibo batwandikira amateka yachu, ntayo bazi ahubgo nitwe tugomba kuyiyandikira tukananyomoza ibinyoma byose bandika, bavuga kuri za mutandawo zitandukanye chane chane ugwahoze ari Twitter ubu gwabaye X, TikTok, Facebook, na Youtube. Ubu butumwa mubugeze ku muntu wese uziko ariho uyu muhoro wo kutumaraho ufashwe na Kisegeti na mugenzi we w'u Burundi, Afrika Yepfo, ndetse n'abasize bahekuye u Rwanda, bakaba na n'ubu batarahaga amaraso y'Abatutsi ari nacho tuzira hamwe na bene data ba Kivu ya ruguru. Murebe kure kuko ibi bita s'iby'isasu gusa ahubgo nibyo kugirango bakomeze bagoreke amateka yachu kugeza batumazeho. https://www.facebook.com/share/p/1H2VMJ4csc/

Comments