
Tambagira Muri Gakondo
February 23, 2025 at 07:02 PM
MIKENKE: MAI MAI, FARDC NABARUNDI BATEYE ABATURAGE.
_____________________________
Amakuru yiriwe hano Mikenke nuko Fardc yifatanyije na Mai Mai n'Abarundi mu gutera abaturage hano mu Mikenke kugeza amasaha ya ni mugoroba ibita bikirimo.
Tubibutse ko nyuma yaho Minembwe ifatiwe Mikenke nayo yahise ivamo ntamirwano iremereye ibayemo ariko Mai Mai na Fardc n'Abarundi baza kwisuganya uyu munsi niyinga bahita batera abaturage, uyu munsi hiriwe imirwano iremereye kuburyo ingabo za FARDC zibarizwa Bijombo zahise zichomekamo nazo.
Ikindi nuko iyi nkambi ya #mikenge yari mu nkambi nini yatawe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO nyuma yo kuva muri Kivu yepfo mu ntangiriro za 2024, ubu ikaba yiriwemo imirwano iremereye ariko abana bakomeje kwirwanaho.
Tambagira yari yabuze uko ibagezaho uko bimeze bitewe nuko nta reseaux nari mfite kandi nubu ndaho ikomeza ichika chika ariko mubyakire gutyo.
Tugumane hano kuri Tambagira