
Tambagira Muri Gakondo
February 24, 2025 at 11:09 AM
#rdc : Igaruka ry’Ingabo za SADC nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23
_____________________________
Amakuru agera kuri Tambagira avuga ko abasirikare bagera kuri 300 b’Afurika y’Epfo, bari kumwe na bagenzi babo bakomoka mu bihugu bigize SADC, bakoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kurwanya umutwe wa M23, basubiye mu bihugu byabo kuri uyu wa Mbere banyuze mu Rwanda.
Iri garuka ryabo rije nyuma yo gutsindwa mu mirwano yabereye i Goma mu kwezi gushize, aho bari bafatanyije n’ingabo za FARDC, Wazalendo, abarwanyi ba FDLR ndetse n’iza Leta y’u Burundi. Nyuma y’iyo mirwano, aba basirikare ba SADC bari bamanuye ibendera ry’umweru risobanuye ko batsinzwe, maze bigarukira mu bigo byabo bibiri, kimwe kiri i Mubambiro ikindi ku kibuga cy’indege cya Goma.
Mu ntangiriro, aba basirikare bari basabye gutaha banyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko kubera ibyangiritse mu ntambara, ntibyashobotse. Nyuma y’ibiganiro, bemerewe kwambuka umupaka uhuza Goma na Gisenyi.
Guhera ku wa 21/02/2025, ubuyobozi bwa SADC bwahawe uburenganzira bwo gutahukana izi ngabo, ariko habayeho impaka ku bikoresho byabo by’intambara bashakaga gutahana. Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko muri ibyo bikoresho hashobora kuba harimo amabuye y’agaciro.
Umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 yabwiye Kigali Today ko aba basirikare ba SADC bashatse gutaha bambaye imyenda isanzwe ariko ntibabyemererwa.
“Ibiganiro birakomeje kuko badashaka kugaragara mu bitangazamakuru. Nyamara, nubwo batsinzwe, turi kubafashe mu maboko kandi tugomba kubarinda,” uwo muyobozi yagize ati.
Mbere yo kwambuka umupaka, aba basirikare babanje gusakwa mu nkambi bari bacumbitsemo, hanyuma basakwa bwa kabiri bageze ku mupaka. Bamaze kwinjira mu Rwanda, bakomereje urugendo rubasubiza mu bihugu byabo.
Tambagira Muri Gakondo, 24/02/2025
🤣
1