
ERC Masoro
February 4, 2025 at 05:20 PM
KUWA KABIRI 04/2/2025 HAMWE NA AP. YOSHUA N. MASASU
2025: KWAKIRA UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI (KUMENYA /KUROBANURA IMYUKA) KU BWA MWUKA WERA .
I.IGIHEMBWE CYA MBERE : UBUSOBANURO BW’UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI KU BWA MWUKA WERA:
ICYO ATARICYO (UBWENGE BWA SATANI (INZOKA YA CYERA) : UBWENGE BW’AMADAYIMONI.// UBWENGE BW’ISI: AMAYERI/ UBURIGANYA/UBUCAKURA / UBUGURUMBANYI.//
UBWENGE KAREMANO
I. UBWENGE BW’INZOKA YA CYERA SATANI N’AMADAYIMONI YE VS UBWENGE N’UBUSHISHOZI BITANGWA NA MWUKA WERA
IBYANDITSWE
--------------
[BYSB]
Matayo 6:13
Abefeso 6:11
Itangiriro 3:1-7
Matayo 4:1-11
2 Abakorinto 4:3-5
2 Abakorinto 11:1-6 ,13-15
2 Abatesalonike 2:7-12
1 Timoteyo 4:1-5
2 Timoteyo 4:1-5
Matayo 6:13
13 Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, None n'iteka ryose. Amen. '
Abefeso 6:11
11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.
Itangiriro 3:1-7
1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti "Ni ukuri koko Imana yaravuze iti 'Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi'?"
2 Uwo mugore arayisubiza ati "Imbuto z'ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,
3 keretse imbuto z'igiti kiri hagati y'ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti 'Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.' "
4 Iyo nzoka ibwira umugore, iti "Gupfa ntimuzapfa,
5 kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk'Imana, mukamenya icyiza n'ikibi."
6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
7 Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.
Matayo 4:1-11
1 Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'umwanzi,
2 amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati "Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima."
4 Aramusubiza ati "Handitswe ngo 'Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.' "
5 Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero
6 aramubwira ati "Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo 'Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.' "
7 Yesu aramusubiza ati "Kandi handitswe ngo 'Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.' "
8 Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo
9 aramubwira ati "Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya."
10 Yesu aramubwira ati "Genda Satani, kuko handitswe ngo 'Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.' "
11 Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
2 Abakorinto 4:3-5
3 Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka
4 ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana utabatambikira.
5 Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.
2 Abakorinto 11:1-6,13-15
1 Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,
2 kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk'umwari utunganye.
3 Ariko ndatinya yuko nk'uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,
4 kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira,
5 kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato.
6 Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.
13 Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo.
14 Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo.
15 Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo.
2 Abatesalonike 2:7-12
7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.
8 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe.
9 Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma,
10 n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
11 Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
12 kugira ngo abatizeye iby'ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.
1 Timoteyo 4:1-5
1 Ariko Umwuka avuga yeruye ati "Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni"
2 bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye,
3 babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima,
4 kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe,
5 kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga.
2 Timoteyo 4:1-5
1 Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.
2 Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,
3 kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo,
4 kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.
5 Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.
❤️
💎
🙏
🥂
13