ERC Masoro
ERC Masoro
February 9, 2025 at 06:25 AM
Ku Cyumweru 09/02/2025 Hamwe na AP. YOSHUA N. MASASU 2025: KWAKIRA UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI (KUMENYA /KUROBANURA IMYUKA) KU BWA MWUKA WERA . I.IGIHEMBWE CYA MBERE : UBUSOBANURO BW’UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI KU BWA MWUKA WERA: ICYO ATARICYO (UBWENGE BWA SATANI (INZOKA YA CYERA) : UBWENGE BW’AMADAYIMONI.// UBWENGE BW’ISI: AMAYERI/ UBURIGANYA/UBUCAKURA / UBUGURUMBANYI.//UBWENGE KAREMANO IBYANDITSWE -------------- [BYSB] ‭‭Abefeso‬ ‭6‬:‭11‬ Imigani 3:5-8 Yeremiya 9:22-23 Yakobo 3:13-17 Matayo 16:21-26 ‭‭Abefeso‬ ‭6‬:‭11‬ Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.” UBWENGE BWA KAMERE MUNTU Imigani 3:5-8 5 Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. 6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. 7 Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha. 8 Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, Ukagira imisokoro mu magufwa yawe. Yeremiya 9:22-23 22 Uwiteka avuga atya ati "Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n'intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe, 23 ahubwo uwirata yirate ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga. Yakobo 3:13-17 13 Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n'ubwenge. 14 Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri. 15 Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni, 16 kuko aho amakimbirane n'intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. 17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. Matayo 16:21-26 21 Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu. 22 Petero aramwihererana atangira kumuhana ati "Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato." 23 Arahindukira abwira Petero ati "Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu." 24 Maze Yesu abwira abigishwa be ati "Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, 25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. 26 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?
❤️ 🙏 👍 💎 😂 😮 25

Comments