ERC Masoro
ERC Masoro
February 14, 2025 at 05:09 PM
FRIDAY SERVICE FEBRUARY,14TH 2025 WITH PASTOR ABISHAI N.KAMANZI 2025: KWAKIRA UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI (KUMENYA/KUROBANURA IMYUKA) KU BWA MWUKA WERA Trim.1: UBUSOBANURO BW’UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI KU BWA MWUKA WERA UBWENGE BW’IMANA NI UBURYO UMUNTU YUBAKIRA UBUZIMA BWE KU IJAMBO RY’IMANA CG KU RUTARE (YESU KRISTU) YUKUBAKANA N’UWITEKA IMANA: Ni ukuvuga uburyo umuntu yumva Ijambo ry’Imana n’uburyo arishyira mu bikorwa kubwo gusohoza umugambi w’Imana ayobowe/akorana na Mwuka Wera, kandi akabasha kubungabunga no kurinda neza ibyo yahawe n’Imana IBYANDITSWE -------------- [BYSB] 1 Abakorinto 3:10-11 Matayo 7:24-25 Yosuwa 1:6-8 Abaroma 8:14 1 Abakorinto 1:27 1 Abakorinto 1:30-31 Yohana 6:66-68 Yohana 9:39-41 Kuva 33:1-3 Kuva 33:12-17 Luka 15:17-32 Yeremiya 15:18-19 Zaburi 119:105-107 Kubara 23:19-20 Zaburi 127:1 Imigani 19:16 Itangiriro 2:8-15 A. KUBAKIRA UBUZIMA BWAWE KU IJAMBO RY’IMANA URYIZERA KANDI URIKURIKIZA 1 Abakorinto 3:10-11 10 Nk'uko ubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk'umwubakisha mukuru w'ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, 11 kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. Matayo 7:24-25 24 "Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, 25 imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. Yosuwa 1:6-8 6 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo. 7 Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. 8 Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. B. KUBAKIRA UBUZIMA BWAWE KU IJAMBO RY’IMANA UYOBORWA/UKORANA NA MWUKA WERA Abaroma 8:14 14 Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana, 1 Abakorinto 1:27 27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, 1 Abakorinto 1:30-31 30 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, 31 kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo "Uwirata yirate Uwiteka." Yohana 6:66-68 66 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati "Kandi namwe murashaka kugenda?" 68 Simoni Petero aramusubiza ati "Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho, Yohana 9:39-41 39 Yesu aravuga ati "Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n'ababona bahume." 40 Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati "Mbese natwe turi impumyi?" 41 Yesu arababwira ati "Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho." Kuva 33:1-3 1 Uwiteka abwira Mose ati "Genda uvane ino n'abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti 'Nzagiha urubyaro rwawe.' 2 Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanani n'Abamori, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi, 3 mujye mu gihugu cy'amata n'ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira." Kuva 33:12-17 12 Mose abwira Uwiteka ati "Dore ujya untegeka uti 'Jyana ubu bwoko', ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti 'Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.' 13 Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe." 14 Aramusubiza ati "Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure." 15 Mose aramubwira ati "Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino. 16 Ikizamenyekanya yuko jye n'ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n'ubwoko bwawe dutandukanywa n'amahanga yose yo mu isi?" 17 Uwiteka abwira Mose ati "N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina." Luka 15:17-32 17 Nuko yisubiyemo aribwira ati 'Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. 18 Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe, 19 ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.' 20 Arahaguruka ajya kwa se. "Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. 21 Uwo mwana aramubwira ati 'Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.' 22 Ariko se abwira abagaragu be ati 'Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge, 23 muzane n'ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime, 24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.' Nuko batangira kwishima. 25 "Ariko umwana we w'imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y'urugo yumva abacuranga n'ababyina. 26 Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo. 27 Aramubwira ati 'Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.' 28 "Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga. 29 Maze asubiza se ati 'Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye? 30 Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!' 31 Na we aramubwira ati 'Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe, 32 ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.' " Yeremiya 15:18-19 18 Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isoko ishukana, cyangwa nk'amazi akama? 19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati "Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire. Zaburi 119:105-107 105 Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. 106 Nararahiye ndabikomeza, Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka. 107 Ndababazwa cyane, Uwiteka, unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Kubara 23:19-20 19 Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? 20 Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. Kwakira Agakiza ni ukwakira Ubwenge bw’Imana; ni ukubakira (build) ubuzima bwacu kuri Yesu Kristu. Kugendera mu Gakiza ni ubwenge bw’Imana butuyobora mu nzira zaYo dukurikiza Ijambo ryaYo. Ni uguhinduka impumyi kubwawe mu by’isi, Yesu akakubera amaso n’Itabaza cg Urumuri. Ubwenge bw’abadayimoni hamwe n’ubw’isi nibwo buyobya abantu kubwo kubariganya mu buryo bwinshi bushoboka, ariko twizere Yesu wadutsindishirije. Ubwenge bw’Imana nibwo butuma umuntu agarura umutima we mu Ijambo ry’Imana akarigenderamo, kandi ibyo nibyo bidutandukanya n’abatazi Imana biyobora ubwabo bakayoba. Umwuka w’Imana arashaka kugarura ibyiringiro byacu, akayobora ibitekerezo byacu, amagambo yacu mu Ijambo ry’Imana. Duhangane n’ibituyobya byose: uburiganya bwa satani n’ubwenge bw’isi budutera irari, biturangaza bikatwambura Amasezerano y’Imana kuko iyabivuze no kubikora izabikora. ----------- Imana ibahe umugisha C. KUBUNGABUNGA NO KURINDA IBYO WAHAWE N’IMANA (Kutarangara, Kudasinzira, Kutishyira muri ubu buzima ngo twinezeze) Zaburi 127:1 1 Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa. Imigani 19:16 16 Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa. Itangiriro 2:8-15 8 Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw'iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye. 9 Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n'igiti cy'ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n'igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi. 10 Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine. 11 Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Havila kirimo izahabu, 12 kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n'amabuye yitwa shohamu. 13 Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Kushi. 14 Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y'igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate. 15 Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde. NB: Illustration ya Daddy bamwanditseho ibinyoma byinshi .... Umugore wagiye kuraguza, umupfumu amuha kujya ajundika amazi Ubwoko 4 bw’abantu barwaye: (1) Abatazi ko barwaye (2) Abazi ko barwaye ariko banze kujya kwa muganga kwivuza (3) Abazi ko barwaye bajya kwa muganga ariko bihitiyemo imiti iryoherera (4) Abajya kwa muganga bagafata imiti yose nkuko muganga yabandikiwe ● WISDOM IS ALSO THE CAPACITY TO MANAGE THE GIFT. ● WISDOM walks in efficiency instead of efficacity
❤️ 🙏 12

Comments