ERC Masoro
ERC Masoro
February 16, 2025 at 06:36 AM
Ku Cyumweru 16/02/2025 Hamwe na PASTOR ABISHAI N. KAMANZI 2025: KWAKIRA UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI (KUMENYA/KUROBANURA IMYUKA) KU BWA MWUKA WERA IGIHEMBWE 1: UBUSOBANURO BW’UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI KU BWA MWUKA WERA UBWENGE BW’IMANA NI UBURYO UMUNTU YUBAKIRA UBUZIMA BWE KU IJAMBO RY’IMANA CG KU RUTARE (YESU KRISTU) YUKUBAKANA N’UWITEKA IMANA: Ni ukuvuga uburyo umuntu yumva Ijambo ry’Imana n’uburyo arishyira mu bikorwa kubwo gusohoza umugambi w’Imana ayobowe/ akorana na Mwuka Wera, kandi akabasha kubungabunga no kurinda neza ibyo yahawe n’Imana A. KUBAKIRA UBUZIMA BWAWE KU IJAMBO RY’IMANA URYIZERA KDI URIKURIKIZA (Reminder Tuesday 11/02) IBYANDITSWE -------------- [BYSB] 1 Abakorinto 3:10-11 Matayo 7:24-25 Yosuwa 1:6-8 Abaroma 8:14 1 Abakorinto 1:27-31 Yohana 6:66-68 Yohana 9:39-41 Kuva 33:1-17 Luka 15:17-20 Yeremiya 15:18-19 Zaburi 119:105-107 Kubara 23:19-20 Itangiriro 2:8-15 Abefeso 6:11-13 Zaburi 127:1 Nehemiya 4:11-12 Imigani 19:16 Matayo 25:1-10 1 Abami 3:11-14 1 Abami 11:4-11 Imigani 4:23 1 Abakorinto 10:12 1 Petero 5:8-10 Kubara 23:19-20 1 Abakorinto 3:10-11 10 Nk'uko ubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk'umwubakisha mukuru w'ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, 11 kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. Matayo 7:24-25 24 "Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, 25 imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. Yosuwa 1:6-8 6 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo. 7 Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. 8 Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. SUMMARY (1) (1) IYO DUKIJIJWE TUBA DUTANGIYE URUGENDO RWO KUBAKA UBUZIMA BUSHYA BW’ABANA B’IMANA DUKURIKIJE IGISHUSHANYOMBONERA CY’UBUZIMA BWACU CYANGWA UMUGAMBI W’IMANA (Destiny). IJAMBO RY’IMANA RITUBERA UMUSINGI TWUBAKAHO UBUZIMA BWACU TUBISHOBOJWE NA MWUKA WERA. TUGOMBA KUGIRA UBWENGE BW’IMANA KUBWO KWITONDERA UKO TWUBA KURI UWO MUSINGI ARIWO IJAMBO RY’IMANA CG YESU KRISTO, URUTARE RUTANYEGANYEGA. (2) IYO TWUBATSE UBUZIMA BWACU MU BURYO BUNYURANYE N’UMUGAMBI W’IMANA CYANGWA IGISHUSHANYOMBENERA YAGENNYE, MWUKA WERA ABANZA GUSENYA IBITARI IBYAYO KUGIRANGO ATWUBAKEMO IBISHYA. UBWENGE BW’UKURI KANDI BWIZA NI UKWAKIRA UBY’IMANA GUSA, KUKO UBUNDI ARI UBW’ISI, CYANGWA UBW’ABADAYIMONI. B. KUBAKIRA UBUZIMA BWAWE KU IJAMBO RY’IMANA UYOBORWA/UKORANA NA MWUKA WERA (Reminder Friday 11/02) Abaroma 8:14 14 Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana, 1 Abakorinto 1:27-31 27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, 30 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, 31 kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo "Uwirata yirate Uwiteka." Yohana 6:66-68 66 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati "Kandi namwe murashaka kugenda?" 68 Simoni Petero aramusubiza ati "Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho, Yohana 9:39-41 39 Yesu aravuga ati "Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n'ababona bahume." 40 Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati "Mbese natwe turi impumyi?" 41 Yesu arababwira ati "Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho." Kuva 33:1-17 1 Uwiteka abwira Mose ati "Genda uvane ino n'abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti 'Nzagiha urubyaro rwawe.' 2 Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanani n'Abamori, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi, 3 mujye mu gihugu cy'amata n'ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira." 12 Mose abwira Uwiteka ati "Dore ujya untegeka uti 'Jyana ubu bwoko', ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti 'Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.' 13 Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe." 14 Aramusubiza ati "Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure." 15 Mose aramubwira ati "Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino. 16 Ikizamenyekanya yuko jye n'ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n'ubwoko bwawe dutandukanywa n'amahanga yose yo mu isi?" 17 Uwiteka abwira Mose ati "N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina." Luka 15:17-20 17 Nuko yisubiyemo aribwira ati 'Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. 18 Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe, 19 ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.' 20 Arahaguruka ajya kwa se. "Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. Yeremiya 15:18-19 18 Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isoko ishukana, cyangwa nk'amazi akama? 19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati "Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire. Zaburi 119:105-107 105 Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. 106 Nararahiye ndabikomeza, Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka. 107 Ndababazwa cyane, Uwiteka, unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Kubara 23:19-20 19 Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? 20 Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. SUMMARY (2) (1) Kwakira Agakiza ni ukwakira Ubwenge bw’Imana; ni ukubakira ubuzima bwawe kuri Yesu Kristu no muri We. Kugendera mu Gakiza ni ubwenge bw’Imana butuyobora mu nzira zaYo dukurikiza Ijambo ryaYo. Ni uguhinduka impumyi kubwawe mu by’isi, Yesu akakubera amaso n’Itabaza cg Urumuri. Ubwenge bw’abadayimoni hamwe n’ubw’isi nibwo buyobya abantu kubwo kubariganya mu buryo bwinshi bushoboka, ariko twizere Yesu wadutsindishirije. (2) Ubwenge bw’Imana nibwo butuma umuntu agarura umutima we mu Ijambo ry’Imana akarigenderamo, kandi ibyo nibyo bidutandukanya n’abatazi Imana biyobora ubwabo bakayoba. Umwuka w’Imana arashaka kugarura ibyiringiro byacu, akayobora ibitekerezo byacu, byose mu Ijambo ry’Imana. Duhangane n’ibituyobya byose: uburiganya bwa satani n’ubwenge bw’isi budutera irari, biturangaza bikatwambura Amasezerano y’Imana kuko iyabivuze no kubikora izabikora. C. KUBAKIRA UBUZIMA BWAWE KU IJAMBO RY’IMANA MU KUBUNGABUNGA NO KURINDA IBY’AGACIRO WAHAWE N’IMANA (Sunday 16/02) Itangiriro 2:8-15 8 Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw'iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye. 9 Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n'igiti cy'ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n'igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi. 10 Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine. 11 Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Havila kirimo izahabu, 12 kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n'amabuye yitwa shohamu. 13 Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Kushi. 14 Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y'igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate. 15 Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde. Abefeso 6:11-13 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. 13 Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Zaburi 127:1 1 Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa. Imigani 19:16 16 Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa. Nehemiya 4:11-12 11 Abubakaga inkike n'abikoreraga n'ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y'intambara, 12 n'abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n'uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye. Matayo 25:1-10 1 "Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. 2 Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. 3 Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta, 4 ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo. 5 Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. 6 "Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo 'Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!' 7 Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. 8 Abapfu babwira abanyabwenge bati 'Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.' 9 Ariko abanyabwenge barabahakanira bati 'Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.' 10 Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa 1 Abami 3:11-14 11 Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n’ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera, 12 nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe. 13 Kandi nguhaye n’ibyo utansabye, ubutunzi n’icyubahiro bizatuma nta mwami n’umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe. 14 Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.” 1 Abami 11:4, 9-11 4 Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk'uko uwa se Dawidi wari umeze, 9 Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri, 10 ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse. 11 Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati "Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n'amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe. Imigani 4:23 23 Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho. 1 Abakorinto 10:12 12 Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. 1 Petero 5:8-10 8 Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera. 9 Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. 10 Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato. SUMMARY (3) (1) Kunesha urugamba ni kimwe, kurinda intsinzi ni ikindi: Imana yaguhaye ibintu byinshi by’agaciro bikwiriye kurindwa: Agakiza, Ijambo ry’Imana (Amasezerano), Umutima (Ubuzima), Urugo (Umuryango), Igihugu, Itorero, Umudendezo, ... Kutabirinda ni ugukingurira umwanzi amarembo yo kwiba, kwica no kurimbura. Uburangare n’irari bishobora kukwambura ubwenge bw’Imana. Tugire ishyaka ryo gutabaza Imana dusenga mu buryo bwose bushoboka, twibuka kandi twatura Ijambo ryaYo kugira ngo idufashe kurinda no kubaka iby’agaciro yaguhaye. (2) Umwanzi azakora uko ashoboye kose n’imbaraga ze zose kugira ngo akwambure ubwenge bw’Imana, akuyobeshe nkuko yakoreye Umwami Salomo, Sauli, n’abandi bashoje nabi. Ariko duhumurizwe no gukunda Kumva Ijambo ry’Imana no kurikomeza tuyobowe na Mwuka Wera, twubakana na We kandi turindana na We ibyo Imana yaduhereye muri Yesu Kristu. CONCLUSION Kubara 23:19-20 19 Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? 20 Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.
❤️ 🙏 👍 💎 8

Comments