
ERC Masoro
February 20, 2025 at 09:34 PM
Amateraniro yo Kuwa Kabiri 18/02/2025 HAMWE NA PASTOR FRANCIS MUTSINZI MUCYO KARASIRA
THEME: IGISOBANURO CY’UBWENGE
I. Imana ni Umuremyi wa byose
-----------
Abakolosayi 1:16
Imigani 3:19-20
Itangiriro 1:1,31
Abakolosayi 1:16
16 kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
Imigani 3:19-20
19 Uwiteka yaremesheje isi ubwenge, Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.
20 Ku bwo kumenya kwe amasoko y'ikuzimu yaratobotse, Kandi ibicu bitonyanga ikime.
Itangiriro 1:1,31
1 Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi.
31 Imana ireba ibyo yaremye byose, n'uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.
Imana yaremye ijuru n’Isi. Yaremesheje ubwenge nubumenyi buyobowe namahame yo kububungabunga, kuva ku bintu by’Umwuka kugeza ku bigaragara, kuva mu buryo bw’imyumvire kugera kubifatika. Kandi, yaremyee byose kugirango bibe byiza bitekanye.
Ibyaremwe byose biyoborwa ni amategeko atanga Kandi akanarinda ubuzima.
II. Gutinya Imana ni itangiriro ry’ubwenge.
--------
Yobu 28:28
Imigani 1:7
Imigani 9:10
Imigani 14:27
Imigani 15:33
Imigani 3:5-8
Imigani 3:13-26
Yobu 28:28
28 "Maze ibwira umuntu iti 'Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.' "
Imigani 1:7
7 Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n'ibibwiriza.
Imigani 9:10
10 "Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.
Imigani 14:27
27 Kubaha Uwiteka ni isoko y'ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n'imitego y'urupfu.
Imigani 15:33
33 Kubaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.
Imigani 3:5-8
5 Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.
7 Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
8 Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.
Imigani 3:13-26
13 Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N'umuntu wiyungura kujijuka.
14 Kubugenza biruta kugenza ifeza, Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza.
15 Buruta amabuye ya marijani, Kandi mu byo wakwifuza byose, Nta na kimwe cyabuca urugero.
16 Mu kuboko kwabwo kw'iburyo bufite kurama, No mu kw'ibumoso bufite ubutunzi n'icyubahiro.
17 Inzira zabwo ni inzira z'ibinezeza, Kandi imigendere yabwo yose ni iy'amahoro.
18 Ababwakira bubabera igiti cy'ubugingo, Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.
19 Uwiteka yaremesheje isi ubwenge, Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.
20 Ku bwo kumenya kwe amasoko y'ikuzimu yaratobotse, Kandi ibicu bitonyanga ikime.
21 Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, Ntibive imbere y'amaso yawe.
22 Nuko bizaramisha ubugingo bwawe, Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.
23 Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro, Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.
24 Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.
25 Ntutinye ibiteye ubwoba by'inzaduka, Cyangwa kurimbuka kw'abanyabyaha kuje.
26 Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.
-Kumenya Imana ndetse no kubaha amategeko yayo biduha kumenya amahame yubuzima ndetse no guhirwa. Aho niho ubwenge butangirira.
- Ubwenge ni ukureba ubuzima nkuko Imana ibureba hanyuma ukabigenderamo. Ubwenge bugendera kumahame agenga ubuzima. Ubwenge burigihe buganisha, kumahoro no kubuzima Bwiza.
III. UBWENGE BW'UBUZIMA
Ibyaremwe bigizwe n'inzego zitandukanye, urwego rw'umwuka, urwego rw'imitekerereze, urwego rw'imiterere imbere mu mubiri, urwego rw'imiremere y'inyuma ku mubiri, n'ibindi. Buri rwego rugira amategeko arugenga aho dukenera ubwenge kugira ngo tubashe kuyakoresha.
A . Amategeko y'imyitwarire myiza agenga buri muntu ndetse n'imibanire y"abantu
-------------
Abaroma 2:14-15
Imigani 20:27
Abaroma 2:9-11
Abaroma 2:14-15
14 Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite,
15 bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.
Imigani 20:27
27 Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima.
Abaroma 2:9-11
9 n'amakuba n'ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki.
10 Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izitura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
11 kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.
Iyi n'imitekerereze karemano y''indangagaciro karemeno z'Abantu, niho umuryango w"abantu ushimgiye mu mibanire yabo. Niryo zingiro ry'amahame nshingiro ry'uburemganzira bwa muntu namategeko abugenga. Niyo shingiro ry'amasezerano y'umuryango w'Abibumbye y'uburenganzira bwa muntu. Usobanutse kuri buri wese, na hose, kubera ari amategeko karemano y'umutimanama wa muntu.
Amategeko 10 y'Imana, amategeko ya Mosi, n'ibitabo by'ubwenge birayagaragaza mu buryo burambuye.
1. Kubaha ikiremwamuntu
-------
Yakobo 2:1-4
Yakobo 2:1-4
1 Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w'icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.
2 Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y'izahabu n'imyenda y'akataraboneka, akinjirana n'umukene wambaye ubushwambagara,
3 namwe mukita ku uwambaye imyenda y'akataraboneka mukamubwira muti "Mwicare aha heza", naho wa mukene mukamubwira muti "Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y'agatebe k'ibirenge byanjye",
4 mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?
Mu mico n'amateka yose usangamo igitekerezo kivuga ko umuntu wese agomba guhabwa agaciro no kubahwa abikesha ko ari ikiremwamuntu gusa.
2. Itegeko ribuza kwica
----
Kuva 20:13
Kuva 20:13 "Ntukice.
Itegeko ribuza kwica ni ikimenyetso cyerekana amategeko kamere. Iri tegeko ryemerwa na bose kw'isi hose kandi ryumvikana hatarinze kwifashishwa amategeko yo mu nkiko
3.Itegeko ribuza kwiba
------
Kuva 20:15
Abalewi 19:13
Kuva 20:15
15 "Ntukibe.
Abalewi 19:13
13 "Ntugahate mugenzi wawe, ntukamunyage, ibihembo by'umukozi ubikoreye ntukabirarane.
Amategeko mpanabyaha yashizweho n'abantu muri rusange yemeranya nabyo ko kwiba ari bibi bishingiye ku mutima nama karemano.
4. Kubahiriza amasezerano
---------
Abagalatiya 3:15
Abagalatiya 3:15
15 Bene Data, ibi ndabibabwira nk'umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry'umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.
Inshingano zo kubahiriza amasezerano, n'inkingi y'icyizere n'imikoranire ya kimuntu mu muryango w'abantu.
5. Ihame ryo kuvuga ukuri
-----
Imigani 19:9
Imigani 19:9
9 Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize.
Ihame ryemerwa na bose ko uburiganya cyangwa ibinyoma ari imico mibi kw'ikubitiro, ni nk'ikindi gice cy'amategeko kamere agenga ikiremwamuntu.
6. Ihame ryo kwishyura ibyabandi cg gusana ibyabandi byangiritse
--------
Ezekiyeli 33:14-15
Ezekiyeli 33:14-15
14 Kandi nimbwira umunyabyaha nti 'Gupfa ko uzapfa', nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko,
15 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa.
Ihame ryo kwishyura indishyi cyagwa ibyangijwe mu ikorwa ry'icyaha runaka, ni urugero rutangwaho kenshi rw'itegeko kamere.
7. ihame ryo kubika ibanga
--------
Imigani 11:13
Imigani 25:17
Imigani 11:13
13 Ugenda azimura agaragaza ibihishwe, Ariko ufite umutima w'umurava ntamena ibanga.
Imigani 25:17
17 Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y'umuturanyi,Kugira ngo ataguhararuka akakwanga.
Mu bihe bitandukanye amasosiyete menshi atandukanye ahurira kw'ihame ryemewe kw'isi yose ryo kubaha bwite bwihariye bw'umuntu (individual privacy).
8 Ihame ry'ubutabera
------
Imigani 21:3
Abalewi 19:15
Zaburi 82:3
Imigani 21:3
3 Gukiranuka n'imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo.
Abalewi 19:15
15 "Ntimukagoreke imanza, ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye, ahubwo ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.
Zaburi 82:3
3 Muce imanza zikwiriye uworoheje n'impfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n'umutindi.
Ihame ry'ubutabera n'uburenganzira bwo kurenganurwa, rivuga ko abantu bose bagomba gufatwa kimwe, nta rwikekwe rushingiye ku bivugwa kw'itsinda abarizwamo, ryerekana igitekerezo cy'amategeko kamere
9. ihame ryo kugira imbabazi n'ubugwaneza
----------
Imigani 11:17
Luka 6:35-36
Imigani 11:17
17 Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.
Luka 6:35-36
35 Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima.
36 Mugirirane imbabazi nk'uko So na we azigira.
Indangagaciro rusange z'impuhwe n'ubugwaneza kuri bagenzi bacu bazima, zikunze kwitwa ubupfura, zishimangira gusobanukirwa amategeko kamere.
10. Uburenganzira ku mudendezo
---------
Zaburi 119:45
Yesaya 58:6
Zaburi 119:45
45 Kandi nzagendana umudendezo, Kuko njya ndondora amategeko wigishije.
Yesaya 58:6
6 "Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby'agahato byose.
Uburenganzira k'ukwishyira ukizana, bwumvikana nk'ubwisanzure bwo kubaho ubuzima umuntu adahatiwe kwifata bidaturutse mu bushake bwe, bugaragaza ipfundo ry'amategeko kamere ari rusange mu bantu.
B. Incamake
Amategeko agenga imyitwarire ikwiye n'imibanire iboneye ayoborwa n'amategeko mpuzamahanga y'imiterere ya ki muntu, yanditswe mu mutima wa buri muntu. Kandi kenshi afatwa nk'ishingiro ry'amategeko y'uburemganzira bwa Muntu, kuva yemewe na buri wese, ahantu hose.
Imana yatanze na none amategeko yayo kugira ngo idufashe kuyasobanukirwa kurushaho no kuyafata.
Ubwenge mu mibanire n'abandi rero ninko kuyashyira mu bikorwa.
Igihe cyose dushyize mu bikorwa ayo mategeko, biduhesha amahoro mu mutima bikanaduha gutanga ubuzima ku bandi, maze bakatwita abanyabwenge.
🙏
❤️
💎
11