ERC Masoro
ERC Masoro
February 21, 2025 at 05:12 PM
FRIDAY 21/02/2025 SERVICE  WITH  PASTOR FRANCIS MUTSINZI MUCYO KARASIRA THEME: UBUSOBANURO BW'UBWENGE III. UBWENGE BW'UBUZIMA IBYANDITSWE -------------- [BYSB] Imigani 14:4 Kuva 31:1-7 Kuva 36:1-5 2 Samweli 15:12 2 Samweli 16:23 2 Samweli 17:14 Yakobo 3:13,17 Abakolosayi 1:9-11 Abefeso 1:17-19 A. Ubwenge bw’ubuhanga Ubwenge bw’ubuhanga ni ubwenge kamere bw'ibintu. Byitwa ubumenyi cg ubuhanga. Imigani 14:4 4 Urugo rutarimo inka rubamo isuku, Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka. Kuva 31:1-7 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 "Dore mpamagaye mu izina Besaleli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, 3 mwuzuza Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose 4 byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa, 5 no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubaza, no kugira ubukorikori bwose. 6 Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose: 7 ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema. Kuva 36:1-5 1 "Besaleli na Oholiyabu bakorane n'umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n'ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose." 2 Mose ahamagara Besaleli na Oholiyabu n'umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n'umutima we ngo aze gukora uwo murimo. 3 Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose. 4 Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga 5 babwira Mose bati "Abantu batuye byinshi bisaze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema." Ubwenge bw’ubuhanga ni ubushobozi bwo gusobanukirwa ndetse no gukoresha amahame agenga ibintu. Ubu bumenyi bucukumbura ibintu biriho bwitwa siyansi. Imana yahaye abantu impano kuva mu ntangiriro yisi. Abahanga bakurikiza ibya siyansi ariko abapfapfa banga kurenga ibyibanze. B. Ubwenge bw’ubuzima Ubwenge bw’ubuzima ni ubwenge karemano burebana nimibanire mu bantu. Nibwo bugena imigenzereze,. Nibwo bugenga imibanire nabandi. Ni nabwo buduhesha kubaho dushishoza muri sosiyete. 2 Samweli 15:12 12 Maze Abusalomu atumira Ahitofeli w'i Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu w'iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye. 2 Samweli 16:23 23 Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk'izo bagiriwe n'Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu. 2 Samweli 17:14 14 Nuko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose baravuga bati "Inama ya Hushayi w'Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli", kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago. Ubwenge bw'ubuzima ni ubwoko bw'ubwenge bujyanye nimyitwarire, imibanire ndetse na sociyete. Ubu bwenge budushoboza kumenya no kurobanura impamvu abantu bakora ibyo bakora, gusobanukirwa imitwarire, ndetse n'ingaruka zibikorwa ku bantu. Bidufasha kumenya uko tuyobora abantu ndetse no kwita ku mibanire. c. Ubwenge bw’Umwuka Ubwenge bw’Umwuka, ni ubwenge budufasha gusabana n'Imana no kugendera mubushake ndetse n'ubuntu bwayo. Yakobo 3:13,17 13 Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n'ubwenge. 17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. Abakolosayi 1:9-11 9 Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, 10 mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, 11 mukomereshejwe imbaraga zose nk'uko ubushobozi bwayo bw'icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo, Abefeso 1:17-19 17 kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, 18 ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye, mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera, 19 mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri, Ubwenge bw'umwuka, ni ubwenge budufasha gusabana n'Imana no kugendera mubushake ndetse n'ubuntu bwayo. Ubwenge bw'umwuka  ni ubwenge budusunikira gushaka iby'Ubumana. Bwubaha Imana kandi bushaka icyubahiro cyayo. Busobanukirwa ko Icy'ibanze mubuzima ari Imana. Ubu bwenge, bushaka kuzana Imana hasi ku ISI Kandi busobanukirwa ko Kristo ari Inzira y’ubuzima
🙏 ❤️ 👍 💎 6

Comments