ERC Masoro
ERC Masoro
February 25, 2025 at 05:35 PM
TUESDAY 25/02/2025 SERVICE WITH PASTOR PHINEAS MUGISHA Theme: UBUSOBANURO BW’UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI KU BWA MWUKA WERA INTRODUCTION UBUSHISHOZI N’UBUSHOBOZI BWO GUTANDUKANYA ICYIZA N’IKIBI CG ICY’UKURI N’IKINYOMA UBWENGE BW’IMANA N’UBUSHISHOZI N’IMPANO CG UBUSHOBOZI DUHABWA NA MWUKA WERA KUGIRA NGO TUMENYE: 1. IYO BIVA NY’IYO BIJYA NUKUVUGA UBUSOBANURO CG INKOMOKO Y’IBINTU N’IMPAMVU YABYO CG ICYO BIBEREYEHO. 2. GUCA IMANZA ZITABERA 3. KUYOBORA UBWOKO BW’IMANA 4. GUTANDUKANYA ICYIZA N’IKIBI, IKINYOMA N’UKURI, ICY’IMANA N’ICYA SATANI, UMUCYO N’UMWIJIMA, -IBIHE (CIRCUMSTANCES/ SEASONS) N’IGIKWIRIYE GUKORWA MURI IBYO BIHE KU BWO GUSOHOZA UMUGAMBI W’IMANA USHITSE. 1. UBWENGE N’URUFATIRO RWO KUBAHO (UBUZIMA) IBYANDITSWE -------------- Imigani 8:22-31 Matayo 2:1-8 Luka 2:40,51 Yakobo 3:15-18 Yobu 28:28 Zaburi 111:10 Imigani 8:7-8,13 Imigani 9:10-11 1 Samweli 2:12-17,26 Itangiriro 39:1-9 Itangiriro 41:33-38 Zaburi 90:12 Imigani 3:13 Imigani 8:22-31 22 "Uwiteka mu itangira ry'imirimo ye yarangabiye, Ataragira icyo arema. 23 Uhereye kera kose narimitswe, Uhereye mbere na mbere isi itararemwa. 24 Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, Amasoko adudubiza amazi menshi ataraboneka. 25 Imisozi miremire itarahagarikwa, Iyindi itarabaho naragaragajwe. 26 Yari itararema isi no mu bweru, N'umukungugu w'isi utaratumuka. 27 Igihe yaringanije amajuru nari mpari, Igihe yashingaga urugabano rw'ikuzimu, 28 Mu gihe yakomereje ijuru hejuru, No mu gihe amasoko y'ikuzimu yahawe imbaraga, 29 Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo, Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo, Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z'isi. 30 Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w'umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo, 31 Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu. Matayo 2:1-8 1 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya ku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati 2 "Umwami w'Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya." 3 Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i Yerusalemu bose, 4 ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose b'ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. 5 Bati "Ni i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya. Ni ko byanditswe n'umuhanuzi ngo 6 'Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.' " 7 Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri, 8 abatuma i Betelehemu ati "Nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya." Luka|Luke 2:40,51 40 Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we. 51 Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we Ingingo 1: Imana yaremesheje isi ubwenge, nta kintu na kimwe mu byaremwe byose kitaremeshejwe ubwenge bw’Imana. Umwami Yesu igihe yavutse aje mw’isi gusohoza umugambi yakiriwe n’abanyabwenge kubera ko niwe soko/ niwe nkomoko yabwo kandi mu mikurire yakuze yuzuye ubwenge bw’Imana 2. UBWENGE NU GUTINYA IMANA / KUBAHA UWTEKA Yakobo|James 3:15-18 15 Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni, 16 kuko aho amakimbirane n'intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. 17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. 18 Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro. Yobu 28:28 28 "Maze ibwira umuntu iti 'Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.' " Zaburi 111:10 10 Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge, Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri, Ishimwe rye rihoraho iteka ryose. Imigani 8:7-8,13 7 Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri, Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye. 8 Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka, Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo. 13 Kubaha Uwiteka ni ukwanga ibibi, Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi, N'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga. Imigani 9:10-11 10 "Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga. 11 Ni jye uzakugwiriza iminsi, Nkakungura imyaka yo kubaho kwawe. URUGERO: 1. SONS OF ELIE & SAMUEL 1 Samweli 2:12-17,26 12 Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. 13 Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by'abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w'umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy'ingobe eshatu, 14 akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo. 15 Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati "Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi." 16 Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati "Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka", na we yaramusubizaga ati "Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga." 17 Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka. 26 Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu. 2. JOSEPH Itangiriro 39:1-9 1 Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n'Abishimayeli bamuzanyeyo.2 Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa.3 Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose. 4 Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy'urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose. 5 Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy'urugo rwe n'icy'ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw'uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w'Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n'ibyo mu mirima no mu gasozi. 6 Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.7 Hanyuma y'ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati "Turyamane." 8 Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati "Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose. 9 Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?" Itangiriro 41:33-38 33 "Nuko Farawo nashake umuntu w'umunyabwenge w'umuhanga, amuhe ubutware bw'igihugu cya Egiputa.34 Farawo ashyireho abahunikisha, ahunikishe igice cya gatanu cy'ubutaka bwa Egiputa mu myaka y'uburumbuke, uko ari irindwi. 35 Bateranye ibihunikwa by'iyo myaka myiza igiye gutaha, bahunike mu midugudu imyaka y'impeke izatunga abantu, itegekwe na Farawo, bayirinde. 36 Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y'inzara izatera mu gihugu cya Egiputa, igihugu cye kumarwa n'inzara." 37 Iyo nama inezeza Farawo n'abagaragu be bose. 38 Farawo abaza abagaragu be ati "Tuzabona hehe umuntu umeze nk'uyu, urimo umwuka w'Imana?" Ingingo 2: Ubwenge bw’Imana buturinda kudakora ibyaha,uburiganya, iby’ubugoryi, kudakora iby’upfapfa, kugendera munzira zigoranye, gukerensa no kumenyera iby’Imana. Ingingo 3: Ubwenge n’ubushobozi butubashisha gutinya Imana mu buzima bwacu nk’abana b’Imana kandi nibwo nanone budufasha kubaha abantu b’Imana, inzu y’Imana,umuhamagaro w’Imana, ibyayuve ku Mana byose dufite. Ubwenge kandi butubashisha gusohoza icyo twaremewe mu buzima nka Yosefu , Samweli n’abandi. CONCLUSION Dukeneye umutima wuzuye ubwenge buva ku Mana Zaburi90:12 12 Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. Imigani 3:13 13 Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N'umuntu wiyungura kujijuka.
❤️ 🙏 👏 9

Comments