YEAN
YEAN
February 2, 2025 at 04:26 AM
Tariki ya 02 Gashyantare 2025 *hagati ya 06:00 na 12:00* hateganyijwe imvura mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Musanze, Rulindo na Gakenke; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 11℃ mu Karere ka Nyabihu. *Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00* hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Mujyi wa Kigali, mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo,Amajyaruguru no mu turere twa Bugesera, Kayonza, Ngoma na Kirehe. ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 8m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu Karere ka Nyagatare. -Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080 -Byakorewe muri METEO RWANDA.

Comments