YEAN
YEAN
February 8, 2025 at 04:07 AM
Tariki ya 08 Gashyantare 2025 *hagati ya 06:00 na 12:00* hateganyijwe imvura mu Ntara y’Uburengerazuba niy’Amajyaruguru no mu turere twa Nyamagabe ,Nyaruguru,Huye na Gisagara; ahandi hasigaye nta mvura iteganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 10℃ mu Karere ka Nyabihu. *Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00* hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Turere twose tw’igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 8m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu Karere ka Nyagatare. -Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080 -Byakorewe muri METEO RWANDA.

Comments