YEAN
February 9, 2025 at 05:16 AM
Tariki ya 09 Gashyantare 2025
*hagati ya 06:00 na 12:00*
nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 10℃ mu Karere ka Nyabihu.
*Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00*
hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Ntara y’Uburengerazuba, iy’ Amajyaruguru, mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyagatare, Gatsibo, Kirehe na Ngoma; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 8m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu Karere ka Nyagatare.
-Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080
-Byakorewe muri METEO RWANDA.
📖
1