
YEAN
February 13, 2025 at 04:19 AM
Tariki ya 13 Gashyantare 2025
*hagati ya 06:00 na 12:00*
nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 6m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 09℃ mu Karere ka Nyabihu.
*Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00*
hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 9m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 30℃ mu Karere ka Nyagatare.
-Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080
-Byakorewe muri METEO RWANDA.