
Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
February 11, 2025 at 10:25 PM
Iyi si || Afurika y'Epfo imaze kohereza izindi ngabo n'ibikoresho bya gisirikare byinshi muri Kongo DRC gufasha ingabo z’igihugu FARDC nyuma y'urupfu rw'abasirikare 14 ba SANDF mu mirwano n'inyeshyamba bita M23/RDF
Amakuru yemeza ko indege karundura za gisirikare zageze ku Kibuga cy’indege cya Lubumbashi ziva Pretoriya, kubera ubwoba bw’intambara ishobora gutwika Akarere kose.
Ubu Afurika y'Epfo ifite abasirikare 3.000 muri Kongo DRC, haba mu rwego rw'ubutumwa bwa Loni cyangwa ku butumire bwa Kongo mu rwego ngo rwo guhashya inyeshyamba za M23 & RDF.(gutyo nyine)
Goma yamaze gufatwa na M23 « ishyigikiwe nu Rwanda », harimo ingabo za Afrika y’Epfo zahagotewe kandi ziri mu mazi abira!
Iyi si,
Hakizimana Maurice
Urupapuro: https://www.facebook.com/professormaurice.
WhatsApp: https://whatsapp.com/umuyoboro
Sura: prof-maurice.com/rw