Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
February 12, 2025 at 12:27 PM
Iyi si || RwandAir yambuwe uburenganzira bwo gukoresha ikirere cya Congo DR Indege ya sosiyete/kampani ya RwandAir yagombaga guhaguruka i Londres ivuye Kigali, byabaye ngombwa ko yirinda ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri. Iki kibazo gisobanurwa n’uko izi ndege zambuwe uruhushya rwo kuguruka hejuru y’ubutaka bwa Kongo. Mubisanzwe, indege zose zihuza Kigali na Londres zinyura mu kirere cya Kongo DRC zigakora urugendo rutaziguye kandi rugufi. Aho zamburiwe ubwo burenganzira, indege za Kigali ziba zigomba gufata undi muhanda(wo mu kirere),ibyo bikaba ari igihombo kuko byongera igihe imara nzira. Aho yakoreshaga amasaha 7 ihakoresha amasaha 9,ni amafaranga menshi y’igitoro (carburant) n’urugendo rurerure ku bagenzi bashobora guhindura indege. Iri tegeko ry’agateganyo ryo kwima RwandAir inzira ya Kongo rifitanye isano n’ubushyamirane ndetse n’intambara hagati ya Kigali na Kinshasa, Kinshasa ivuga ko gufungira u Rwanda ikirere cyayo ari mu rwego rwo kurufatira ibihano, kuko ngo “rushyigikira inyeshyamba za M23 ruziha ingabo n’ibikoresho”! Iyi si, Yanditswe na Hakizimana Maurice Page: https://www.facebook.com/professormaurice. WhatsApp: https://whatsapp.com/umuyoboro Nsura kuri : prof-maurice.com/rw

Comments