
Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
February 13, 2025 at 09:51 PM
Iyi si|| Afurika y’Epfo yafatiye ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika
Soma:https://prof-maurice.com/rw/2025/02/13/afurika-yepfo-yafatiye-ibihano-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/
✍️Uyu mugabo uyoboye Afurika y’Epfo azandikwa mu Mateka. Nyuma y’aho US ya Donald Trump ibyimbije amazuru ngo irahagarikira inkunga SA(ngo zo kurwanya Sida +Iza USAID), kongeraho iterabwoba kubera amategeko agenga iby’amasambu n’ibikingi, perezida wa SA bwana Cyril Ramaphosa nawe yasohoye itegeko rihagarika kongera kohereza amabuye y’agaciro ya Afurika y’Epfo ku isoko rya USA,kandi ahagarika amakampani yose y’abanyamerika yakoreraga mu gihugu cyabo ibijyanye n’amabuye y’agaciro!
Yanabwiye Trump ko badatunzwe nawe, ko ubutunzi Afurika ifite buyihagije, ko arekera aho gufata Afurika nk’abasabirizi!
Ubusanzwe Leta zunze ubumwe za Amerika ahubwo zungukiraga miliyaridi 25 z’amadolari muri Afurika y’Epfo!
Ni ubwa mbere mu Mateka y’iyi si igihugu cya Afurika gifatira ingamba igihangange Leta zunze ubumwe za Amerika!