City of Kigali
January 31, 2025 at 06:43 PM
Muri KCEV (Camp Kigali) harimo kuba "Igitaramo gisingiza Intwari z'Igihugu".
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yashimiye Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'ishimwe (CHENO) ku bufatanye basanganwe n'Umujyi mu gutegura iki gitaramo ngarukamwaka. Yavuze ko iki gitaramo gisoza ukwezi kwahariwe "Isangano ry'Urubyiruko" aho rwagize uruhare mu bikorwa byimakaza ubutwari no kubaka u Rwanda twifuza byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 3000.