City of Kigali
City of Kigali
February 8, 2025 at 10:58 AM
Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw'Umujyi wa #kigali bwagiranye ikiganiro n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage kuva mu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2021/2022 kugeza 2023/2024. Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari byinshi byakozwe muri uru rwego hagamijwe kongerera abaturage ubushobozi cyane cyane abafite amikoro aringaniye. ✅Muri gahunda ya VUP, abaturage basaga ibihumbi 40, bahawe inkunga ikabakaba miliyari 10 z'Amafaranga y'u Rwanda. ✅Muri serivisi z'imari binyuze muri VUP, imishinga isaga ibihumbi 9, yahawe inguzanyo zisaga miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda. ✅Binyuze muri gahunda ya BDF, imishinga 1606 yatewe inkunga isagaho gato miliyari 7 z'Amafaranga y'u Rwanda.
👍 1

Comments