City of Kigali
City of Kigali
May 23, 2025 at 08:38 PM
Hon. Sheikh Musa Fazil Harerimana, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, wari umushyitsi mukuru, yagarutse ku byiciro by’ingenzi bitatu biranga Jenoside ari byo: Itegurwa ryayo, ishyirwa mu bikorwa ryayo n’icyiciro cya nyuma cyo kuyipfobya no kuyihakana. Yagize ati: “Kwibuka ni uguhesha agaciro abagahugujwe. Tuhavana kandi ubutumwa bwinjira mu mutima wa buri wese, akibaza ati nakora iki ngo ibyabaye bitazasubira ukundi?” Yavuze ko iyo habaye igikorwa nk’iki cyo kwibuka, abahakana bakanapfobya Jenoside baba barekereje ngo bavanemo ibyo bashingiraho bakomeza kuyipfobya no kuyihakana. Yasabye Abanyarwanda bose gufatanya mu guhangana n’abapfobya Jenoside aho bari hose. Ongera urebe igikorwa cyose cyo #kwibuka31 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali unyuze hano: https://www.youtube.com/live/0bkQhxeVzuQ?si=BzdUWP9KCDKGHg3T
Image from City of Kigali: Hon. Sheikh Musa Fazil Harerimana, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amat...
❤️ 👍 🙏 18

Comments