City of Kigali
City of Kigali
May 30, 2025 at 08:20 PM
Kuri uyu wa Gatanu, abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye basuye imishinga inyuranye igamije gushakira umuti ikibazo cy’amacumbi muri #kigaliyacu. Twasuye umushinga wa Mpazi ugamije gutuza neza abari batuye mu buryo budatunganyije mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Twasuye kandi umushinga wo kubaka amacumbi agezweho ya Girinzu yubatswe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yaganiriye n’abanyamakuru ku ngingo zinyuranye, harimo kuvugurura no kunoza imiturire, isuku hose, kunoza imyubakire hakurikizwa Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali n’ibindi.
Image from City of Kigali: Kuri uyu wa Gatanu, abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye basuy...
👍 🙏 ❤️ 👀 11

Comments