
Rhapsody Global Club ( Mandate 1B ROR Influences )
June 8, 2025 at 08:19 PM
Rhapsody Kinyarwanda
Mon Jun 09 2025
IMBARAGA Z’UBURWANASHYAKA
Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). Amuzanira Yesu (Yohana 1:41-42).
Mu murimo wo guteza imbere Ubwami bw’Imana, abarwanashyaka barakenewe, kandi tubona ko hariho abantu nk’abo muri Bibiliya, by’mwihariko mu Butumwabwiza bwanditswe na Yohana. Aba ntibari abakurikira Yesu Kristo gusa bacecetse ahubwo bari abamamaza Umurimo We. Ibikorwa byabo byerekana umurimo udasanzwe—uburwanashyaka kabuhariwe.
Urugero, muri Yohana 1:40-42, tubona Andereya, umwe mu bigishwa ba Yohana Umubatiza waretse ibintu byose agakurikira Yesu. Andereya ntiyihereranye iri hishurirwa rishya yari amaze kubona. Yahise ashaka mwene se, Simoni (Petero) maze aramubwira ai, “Twabonye Mesiya!” Nuko azana Petero kuri Yesu.
Ibikorwa bya Andereya byerekana umutima w’umurwanashyaka w’ukuri—umuntu uteza imbere cyangwa wamamaza umurimo wa Yesu binyuze mu kwandika abandi ngo bitabire icyo gikorwa ndetse bakore umurimo We. Ku munsi ukurikiyeho, Yesu yahamagaye Filipi ngo amukurikire. Filipo na we, nka Andereya, ntiyihereranye iyo Nkuru Nziza. Yagiye kureba Natanayeli amze aravuga ati, “Twabonye Uwo Mose mu Mategeko n’abahanuzi banditseho, Yesu w’i Nazareti, mwene Yozefu.”(Yohana 1:45)
Natanayeli, yabanje kubinena, arabaza ati, “Ese hari icyiza cyaturuka i Nazareti?” Igisubizo cya Filipo cyari cyoroheje, nyamara gifite imbaraga; yabwiye Natanayeli ati, “Ngwino urebe” (Yohana 1:45-46). Izi ni zo mbaraga z’uburwanashyaka. Andereya na Filipo ntibakurikiye Yesu gusa, ahubwo bazanye n’abandi kuri We bashishikaye. Bahurije bagenzi babo b’Abayuda, n’abandi bagabo bubahaga iby’idini, bizeraga Imana, ku bikorwa bya Mesiya.
Kimwe n’ibyo, mu guteza imbere Ubwami bw’Imana uyu munsi, dukeneye ingabi nyinshi z’abantu b’Imana biyemeje, bafite ishyaka, ndetse badatezuka mu kwitangira Ubutumwabwiza. Tuzasoza kubwiriza byuzuye Ubutumwabwiza muri uyu mwaka wa 2025. Ba umurwanashyaka w’iyi ntego! Andika abandi ndetse ubashishikarize gufatanya natwe ubwo dusohoza Ubutumwa Bukomeye.
Ni ngombwa ko tumenya yuko kugira ngo tuzane impinduka mu isi, dukeneye ingabo zishyize hamwe z’Abakristo, buri wese akora inshingano ye mu guteza imbere Ubwami bw’Imana, cyane cyane kuko kugaruka kw’Umwami kwegereje.
Prayer / Confession
Data mwiza, urakoze kubwo kungira umurwanashyaka mu guteza imbere Ubwami bwawe. Binyuze muri jye, benshi bazanwa mu Bwami ndetse bakandikwa mu ngabo zawe zikomeye, bagasohoza umugambwi wawe ndetse bagahindura ubuzima bw’abandi ahantu hose. Ngendera mu bwenge n’imbaraga z’Umwuka, nkomeza gusakaza kuganza kw’Ubwami, mu Izina rya Yesu. Amen.
Further study
Yohana 1:40-42; Yohana 4:28-30; 2 Timoteyo 2:2
1-year bible reading plan
Ibyakozwe n’Intumwa 1:1-26 & 2 Ibyo ku Ngoma 1-4
2-year bible reading plan
Mariko 16:1-11 & Gutegeka kwa Kabiri 7
WhatsApp Chanel for rhapsody Translation :
https://whatsapp.com/channel/0029Va9SJ9OHFxP0Xh4KCN3F