
The LAIFE Ministry
May 13, 2025 at 10:26 PM
*Kwiha Imana (Abaroma 6:1-23; 12:1-21; Mariko 12:30; 1 Abakor 6:12-20)*
Kwiha Imana ni ukwitanga nk'ituro imbere y'Imana. Nukwifata wese wese ukaba ituro rituwe Imana. Ndetse birenze kuba ituro ni ukuba umutungo w'Imana byuzuye nk'uko twaguzwe ubuzima bw'undi muntu ariwe Yesu (Icyo Imana itagira nk'icyayo byuzuye ntigishobora no kuba icyayo na gato). Amaraso ya Yesu ni igiciro kikugura byuzuye k'uburyo nta ruhare uba ukigira mu guhitamo ibyo ukora. Umutungo ukora umurimo wa nyirawo gusa. Imana ntijya idutiza ngo tugire undi dukorera, ahubwo kubwo kwiha Imana dukora umurimo w'Uwatuguze byonyine.
Kwiha Imana biba bituzuye mu gihe umutungo ukora ibinyuranye n'ibyo nyirawo ashaka.
Ituro rikoreshwa mu buryo bushyigira umurimo w'Imana gusa. Uwaritanze nta ruhare aba agifite mu kugena ibyo rikora, rikora ibizanira inyungu ubwami bw'Imana gusa.
Kwiha Imana ni ugufata ingingo zawe zose ukazubahisha Imana. Ijambo kubahisha harimo ingereka ngirisha cg se nkoresha. Ingingo zawe bishobora kuba zitabishaka, ariko ufite kuzikoresha mu kubaha Imana (in other words, n'ukuzihatiriza kubaha Imana).
Kwiha Imana bitandukanye no kwishyikiriza Imana. Ntabwo babivuga cg se ngo babiririmbe, barabikora.