
The LAIFE Ministry
May 24, 2025 at 04:15 AM
*TWINJIRE MURI WEEKEND DUSANGIRA IJAMBO RY'IMANA:*
Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.
(Abafilipi 4:19)
Icyubahiro kibe icy'Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen.
(Abafilipi 4:20)
YESU AZATUMARA UBUKENE BWOSE BW'ICYAHA TUBONE GUSA NA WE. KWERA KUZANWA NA YESU KANDI KUTAGIRA UBWIZA BW'IMANA NIBWO BUKENE.
Twahawe ubutumwa buduhesha ubwiza bwa Yesu Kristo.
Iyo ufite cg wizeye yesu utamara ubukene bw'icyaha ahubwo umara ubundi bukene bw'iby'isi, uwo yesu wigishijwe ni yesu wundi ni we Anti Kristo. UWO NTASHOBORA KUKUMARA INYOTA Y'IBYAHA.
Uko niko abantu benshi bayobotse Anti Kristo batabizi kuko na we yitwa Kristo mu nyuguti,mu mwuka ni we Anti Kristo. Uwo ni we umaze imyaka myinshi yigishwa n'amadini menshi.
Usanga ari yesu umuntu yakira akagumana inyota y'isi, kuyikunda, kugenda nk'uko ab'isi bagenda, gukunda iby'ab'isi bakunda,..
Usanga nta buzima butandukanye n'ubw'abana b'ubwami bw'isi bafite.
Ukeneye kumenya yesu wakiriye uwo ari we, tekereza uko usenga n'uko ushima. Iyo ushima wirata ibyo Yesu yagukoreye ariko akaba ari ubutunzi bw'iy'isi, kugubwa neza mu guhaza ibyifuzo by'umubiri,...cg iyo usenga isengesho rikaba ryuzuye iby'ino aha (isi) menya ko wakiriye yesu wundi. Uri umuyoboke w'uwigize Kristo, uwo ni we Anti Kristo.
Muze duhunge ubutumwa buduha isi, ubwo sibwo Yesu yasize. Ubwo yasize butwambura isi bukaduha kuyizinukwa.
*Source: Fiacre's WhatsApp Status*
❤️
🙏
2