
✝️The Pillars Ministries✝️
May 14, 2025 at 05:24 PM
♦️ *INAMA KU RUBYIRUKO.* ♦️
Ese inshuti ufite muganira iki⁉️
Kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru ibiganiro mugirana ni ibiganiro by'iterambere cyangwa n'ibiganiro by'abantu⁉️
Maze iminsi mbona urubyiruko rukunze kuvuga ku kintu cyose kibaye. *Politique, Ubukungu, iyobokamana, n'ibindi...*
Ni byiza gutanga ibitekerezo ariko bikaba byiza kurushaho kutavuga ku byo tudafiteho ubumenyi buhagihe ahubwo twite ku biduteza imbere twebwe ubwacu, ni dutinda ku by'abandi twibaze aho twe tugeze.
➡️Niba uri *UMUSORE* wibaze, ese ndi mu nzira zo kuba umugabo nya mugabo mbere yo gutakaza umwanya wanjye ku bitamfitiye akamaro⁉️
➡️Niba uri *INKUMI* wibaze, ese ndi mu nzira zo kuba inkumi yihagazeho mbere yo gutakaza umwanya wanjye ku bitamfitiye akamaro⁉️
Umunyabwenge umwe w'umugereki "*SOCRATES*" yigeze kuvuga.
♦️ *The only true wisdom is in knowing you know nothing*...
Iyo tugeze aho twumva ko ibintu byose tubifiteho ubumenyi tuba tugeze ahabi.
Ubwenge nyabwo ni ukwirinda kuvuga ku kintu cyose ubonye, cyane cyane icyo utazi, udafiteho ubumenyi cyangwa amakuru ahagije.
📌NK'URUBYIRUKO, twakabaye dutakaza umwanya munini tuganira ku bintu byaduteza imbere aho gutakaza umwanya munini ku bitadufitiye inyungu n'imwe.
*IYO BAVUZE INKURU IRI GU TRENDINGA...*
Sindabona iyo abantu batinzeho ari iyo kwiteza imbere, sindabona urubyiruko rutinda ku bucuruzi, Technology, Ubuhinzi, ubworozi, kugura ubutaka, amazu,... n'ibindi byatuma umuntu yiteza imbere.
📌Nubwo tubyirengagiza ariko ni ikimenyetso cy'uko urubyiruko rurangaye cyane, ibibafitiye inyungu sibyo batindaho.
Ndakwifuriza kugira inshuti zituma muganira ibiganiro bituma mutera imbere, inshuti iguha ibitekerezo bizima, inshuti mushobora kuganira mugaseka ariko mukanaganira n'ibibafitiye inyungu, inshuti itareba uyu munsi gusa ahubwo ireba n'ejo hazaza.
*Aho dutinda, abo tugendana n'ibyo tuganira nibyo bitugira abo turibo.*
“Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa.”
Imigani 13:20
✅ *DUTINDE MU BIDUFITIYE UMUMARO, DUTINDANE N'ABANYABWENGE, ABANTU BITEJE IMBERE, ABANTU BATURUSHA UBUMENYI,...*
*Nibyo bizatwubaka.*
IMANA ITUGIRIRE NEZA.
Shalom Shalom.
@ Your Brother IRAKIZA BIENFAIT.
#thepillarsministries
❤️
🙏
👍
❤
😮
21