
ERC Masoro
May 16, 2025 at 06:02 PM
Kuwa Gatanu 16/05/2025 hamwe na Paul Mutsinzi Iradukunda
Inyungu zo Gutunga umwuka w'ubushishozi /Kurondora Imyuka
IBYANDITSWE
----------
[BYSB]
1 Abakorinto 2:10-16
Yohana 2:23-25
Matayo 9:2-5
Yohana 1:46-47
1 Samweli 16:6-7
Abaroma 12:2
Daniyeli 1:6-10
Abakolosayi 2:8
Abakolosayi 1:9-10
Abaheburayo 5:14
Abefeso 5:9-11
2 Abakorinto 2:10-11
Abefeso 6:11-13
1 Timoteyo 4:1-2
2 Abatesalonike 2:6-11
UBUSOBANURO :
Ubushishozi /Kurondora Imyuka ni iki?
Ni ubushobozi Ndengakamere Bw'Umwuka butuma umukristo usobanukirwa ibihe, abantu, n'inyigisho afite ubushishozi bw'Umwuka, burenze gusobanukirwa k'ubwenge bwa muntu cyangwa ibigaragara inyuma.
Kubera iki Dukeneye Impano y'umwuka wubushishozi ?
impano yo gushishoza si ikintu kinyongera ku Mu kristo cg kwitorero muri iki gihe Turimo ni ngombwa cyane kugirango tubeho mu buzima bw'Umwuka. kugira ngo Twebwe abizera Tuneshe isi igoye kandi ishukana, dukomeza gushinga imizi mu kuri, kurinda umubiri wa Kristo, Bitabaye ibyo, itorero rikomeza kwibasirwa n'umuyaga w'inyigisho kandi rishobora gutakaza inzira.
INYUNGU ZO GUTUNGA UMWUKA W'UBUSHISHOZI
1.kumenya/Kurondora ibihishwe Mu mitima y'abantu byose .
Umwuka w'Ubushishozi akenshi ugaragaza intego nyamukuru y'ibikorwa by'abantu. ushobora kwerekana niba umuntu akora kubw'urukundo nyarwo rw'Imana cg inyungu ze bwite, ubwoba, cyangwa manipulation, nubwo imyitwarire ye yo hanze yerekana ukundi
1 Abakorinto 2:10-16
10 Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana.
11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.
12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,
13 ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi.
14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.
15 Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.
16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.
Yohana 2:23-25
23 Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,
24 ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose.
25 Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.
Matayo 9:2-5
2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati "Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe."
3 Abanditsi bamwe baribwira bati "Uyu arigereranije."
4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati "Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?
5 Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti 'Ibyaha byawe urabibabariwe', cyangwa nti 'Byuka ugende'?
Yohana 1:46-47
46 Natanayeli aramubaza ati "Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?" Filipo aramusubiza ati "Ngwino urebe."
47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati "Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya."
1 Samweli 16:6-7
6 Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati "Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye."
7 Ariko Uwiteka abwira Samweli ati "Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima."
2 . Tumenya Ubushake bwImana
Ubushishozi budufasha : kumenya inzira zigoretse, cg indangagaciro z'isi, Sisiteme Yayo , n'ibishuko bishobora kwinjira mu buzima bwacu bikadukura Mu kwiyegurira Umwami Yesu. idufasha gutandukanya ibihuye n'Ijambo ry'Imana n'ibirivuguruza.
Abaroma 12:2
2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
Daniyeli 1:6-10
6 Muri abo bana b'Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.
7 Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.
8 Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugira ngo atiyanduza.
9 Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w'inkone, agakundwa na we.
10 Nuko umutware w'inkone abwira Daniyeli ati "Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n'ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n'abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga."
Abakolosayi 2:8
8 Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo.
3. Budushoboza Kubaho ubuzima bwubahisha Imana Gusa .
Ubushishozi budufasha gutandukanya Indangagaciro zImana (kwera, urukundo, ubutabera, ukuri) n'indangagaciro za satani cg z isi (gukunda ubutunzi, ubwibone, inyungu zawe, kwinezeza). Uku gusobanukirwa kutuyobora ibyo dushyira imbere nibyo duhitamo guhuza n'ubushake bw'Imana.
Abakolosayi 1:9-10
9 Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,
10 mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,
Abaheburayo 5:14
14 ariko ibyokurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza.
Abefeso 5:9-11
9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri.
10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.
11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane
4.Kurwana Intambara yo mu mwuka yihishe
2 Abakorinto 2:10-11
10 Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,
11 kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.
Abefeso 6:11-13
11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.
12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.
13 Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
1 Timoteyo 4:1-2
1 Ariko Umwuka avuga yeruye ati "Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni"
2 bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye,
2 Abatesalonike 2:6-11
6 Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.
8 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe.
9 Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma,
10 n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
11 Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma.
❤️
😢
❤
👍
9