ERC Masoro
ERC Masoro
May 18, 2025 at 06:41 AM
*KU CYUMWERU 18/05/2025 HAMWE Paul Mutsinzi Iradukunda* *Inyungu zo Gutunga umwuka w'ubushishozi/Kurondora Imyuka* IBYANDITSWE ---------- [BYSB] 1 Abakorinto 2:10-16 Yohana 2:23-25 Matayo 9:2-5 Yohana 1:46-47 Matayo 7:15-18 2 Abakorinto 11:13-15 1 Samweli 16:6-7 Abakolosayi 1:9-10 Abaheburayo 5:13-14 2 Abakorinto 2:10-11 1 Timoteyo 4:1-2 2 Abatesalonike 2:9-11 *1.Kumenya/Kurondora ibihishwe Mumitima y'abantu byose.* *1 Abakorinto 2:10-16* 10 Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, 13 ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo. *Yohana 2:23-25* 23 Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye, 24 ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. 25 Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo. *Matayo 9:2-5* 2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati "Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe." 3 Abanditsi bamwe baribwira bati "Uyu arigereranije." 4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati "Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu? 5 Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti 'Ibyaha byawe urabibabariwe', cyangwa nti 'Byuka ugende'? *Yohana 1:46-47* 46 Natanayeli aramubaza ati "Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?" Filipo aramusubiza ati "Ngwino urebe." 47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati "Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya." *2 . KUMENYA ABAHANUZI , ABIGISHA BUKURI CG BIBINYOMA* *Matayo 7:15-18* 15 "Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana. 16 Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu? 17 Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. 18 Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. *2 Abakorinto 11:13-15* 13 Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo. 14 Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo. 15 Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo. *1 Samweli 16:6-7* 6 Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati "Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye." 7 Ariko Uwiteka abwira Samweli ati "Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima." 3. Budushoboza Kubaho ubuzima Bukwiriye kandi bwubahisha Imana Gusa. *Abakolosayi 1:9-10* 9 Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, 10 mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, *Abaheburayo 5:13-14* 13 kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by'ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, 14 ariko ibyokurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza. *4.TUZAMENYA UBURIGANYA BWA SATANI* *2 Abakorinto 2:10-11* 10 Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo, 11 kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye. *1 Timoteyo 4:1-2* 1 Ariko Umwuka avuga yeruye ati "Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni" 2 bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye, *2 Abatesalonike 2:9-11* 9 Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, 10 n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. 11 Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, *Points* 1. Umwuka wUbushishozi ugaragaza intego nyamukuru yibikorwa byabantu. Ushobora kwerekana niba umuntu akora kubw'urukundo nyarwo rw'Imana cg inyungu ze bwite, ubwoba, cyangwa, nubwo imyitwarire ye yo hanze yerekana ukundi. 2.Ubushishozi budufasha kumenya inzira zigoretse, cg indangagaciro z'isi, na Sisiteme Yayo , n'ibishuko bishobora kwinjira mubuzima bwacu bikadukura Mu kwiyegurira Umwami Yesu. Budufasha gutandukanya ibihuye n'Ijambo ry'Imana n'ibirivuguruza. 3.Ubushishozi budufasha gutandukanya Indangagaciro zImana(kwera, urukundo, ubutabera, ukuri) n'indangagaciro za satani cg zisi (gukunda ubutunzi, ubwibone, inyungu zawe, kwinezeza). Uku gusobanukirwa kutuyobora ibyo dushyira imbere n'ibyo duhitamo guhuza n'ubushake bw'Imana.
❤️ 🙏 👌 👍 💚 🙌 22

Comments