
ERC Masoro
May 20, 2025 at 06:21 PM
AMATERANIRO YO KU WA KABIRI 20/05/2025 HAMWE NA PAPA TIMOTHY MWIZERWA
Inyungu zo Gutunga umwuka w'ubushishozi/Kurondora Imyuka
IBYANDITSWE
----------
[BYSB]
Yohana 10:1,3-5,12
Gutegeka kwa kabiri 13:2-5
Abaheburayo 4:12
1 Ngoma 28:9
2 Timoteyo 2:22
Zaburi 139:23-24
Yeremiya 17:9-10
- KUMENYA NEZA TUDAKEKERANYA IJWI RY'UMWUNGERI WACU(YESU KRISTO) KANDI NKUKO UMWANA AKURA NIKO TURASHAHO KUGENDA TUMUMENYA.
Yohana 10:1,3-5,12
1 "Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi.
3 Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.
4 Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.
5 Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi."
12 ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.
- KOMATANA N'UKURI ARIWE YESU KRISTO BIKADUHESHA KUDAKURURWA NIBITANGAZA CG IMBARAGA Z'IBIMENYETSO KABONE NIYO BYASOHORA.
Gutegeka kwa kabiri 13:2-5
2 Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurosi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza,
3 icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati "Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere",
4 ntuzemere amagambo y'uwo muhanuzi cyangwa y'uwo murosi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.
5 Ahubwo mujye muyoborwa n'Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.
- DUSHOBOZWA KUMENYA IMPAMVU DUKORA IBYO DUKORA KUKO IMANA YITA KUMUTIMA DUKORANA KURUTA IBIKORWA.
Abaheburayo 4:12
12 Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
1 Ngoma 28:9
9 "Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n'umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.
- UBUSHISHOZI BUTUMA DUHITAMO NEZA TUKIFATANYA NABANTU BAKWIRIYE BATWEGEREZA IMANA KURUSHAHO.
2 Timoteyo 2:22
22 Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.
BIDUHESHA KWIMENYA/KWIBONA UKO TUMEZE BY'UKURI MAZE TUKIREBA NKUKO IMANA ITUBONA.
Zaburi 139:23-24
23 Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
24 Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.
Yeremiya 17:9-10
9 Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
10 Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.
❤️
4