ERC Masoro
May 28, 2025 at 08:02 AM
Amateraniro yo kuwa kabiri 27/5/2025, hamwe na PASTOR JOY BAHATI
Inyungu zo guhabwa/gutunga/kwakira ubwenge bw' IMANA n'umwuka wo guhishurirwa/kurobanura imyuka
IBYANDITSWE
----------
[BYSB]
Abefeso 5:15-17
1 Abakorinto 12:7-8
Abefeso 1:17
Yesaya 11:2
Abefeso 1:17
Ibyahishuwe 1:1-3,9-11
1 Samweli 25:2-3,31-35
2 Samweli 20:15-22
Gutegeka kwa Kabiri 32:29
Zaburi 90:12
1 Abakorinto 7:29
Ubusobanuro
Abefeso 5:15-17
15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge,
16 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.
1 Abakorinto 12:7-8
7 umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.
8 Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,
Abefeso 1:17
17 kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
Yesaya 11:2
2 Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.
Inyungu zo guhabwa/gutunga ubwenge n'umwuka wo guhishurirwa
1. Bituma tumenya IMANA/tubona IMANA:
Abefeso 1:17
17 kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
2. Bituma tubona icyo guhamya/kuvuga:
Ibyahishuwe 1:1-3,9-11
1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana
2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
3 Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.
9 Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampora ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.
10 Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda
11 rivuga riti "Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya."
3. Butuma duhosha amakimbirane, ibyaha nokugera kukurimbuka:
1 Samweli 25:2-3,31-35
2 Hariho umugabo w'i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n'ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw'intama ze i Karumeli.
3 Uwo mugabo yitwaga Nabali, n'umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w'uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w'inkozi y'ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
31 ntuzagire umutima ukubabaza Nyagasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa cyangwa se kuko wihoreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe."
32 Dawidi asubiza Abigayili ati "Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe.
33 Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n'urubanza rw'amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye.
34 Ni ukuri ndarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujije kukugirira nabi. Iyaba utatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n'umwe w'umuhungu mu bantu ba Nabali."
35 Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuye aramubwira ati "Izamukire usubire iwawe amahoro. Ngaho ibyo uvuze ndabyumvise, ndakwemereye."
2 Samweli 20:15-22
15 Nuko baraza bagotera Sheba muri Abeli y'i Betimaka, maze barunda ikirundo ku mudugudu cyegamiye inkike yawo cyo kuririraho. Abantu bose bari kumwe na Yowabu bakubita inkike y'amabuye, kugira ngo bayigushe.
16 Maze umugore w'umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati "Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti 'Igira hino muvugane.' "
17 Aramwegera. Umugore aramubaza ati "Mbega ni wowe Yowabu?" Na we ati "Ni jye." Aherako aramubwira ati "Umva amagambo y'umuja wawe." Na we ati "Ndumva."
18 Aravuga ati "Kera baravugaga ngo ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo."
19 Ati "Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n'umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y'Uwiteka?"
20 Yowabu aramusubiza ati "Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura.
21 Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu." Uwo mugore abwira Yowabu ati "Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike."
22 Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z'ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu.
4. Bituma twita kw'iherezo ryacu:
Gutegeka kwa Kabiri 32:29
29 Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, Baba bitaye ku iherezo ryabo.
Zaburi 90:12
12 Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge.
1 Abakorinto 7:29
29 Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk'abatabafite,
Points
1. Dukeneye kumenya/kubona IMANA nya MANA muri iyi si ifite imana zitandukanye z'ubwoko bwinshi;
2. Turigutegurwa koherezwa kandi tuzajya guhamya Umwami wacu YESU CHRISTO, tuzahamya uwo twamenye neza/twahishuriwe neza;
3. Tuzoherezwa mw'isi irimo imvururu, amakimbirane, ubugambanyi, urugomo, umururumba ubwigomeke etc dukeneye ubwenge bw' IMANA ngo tubone uko tuzafasha isi, imiryango, etc duhagarika ibi byinshi no kurimbuka/kurimburwa ku buryo bwinshi;
4. Nyuma yibyo tuzabamo, tuzaba, tuzakora hari iherezo rya byose aribwo bugingo buhoraho. Gutunga ubwenge bwi IMANA bituma uko bukeye uko bwije tuzirikana iherezo ryacu ntitwibeshye ngo turacyafite igihe.
❤️
🙏
❤
8