
ERC Masoro
June 2, 2025 at 05:14 PM
Monday Service With Pastor David Ineza
GUCAKIRANA NA MWUKA WERA
------------------
Gucakirana na mwuka wera, ni uburyo umwana w’Imana agira igisa na Accedent iri grave akagongana nawe, agahindurwa nawe, agahabwa ubushobozi nawe ndetse ubuzima bwe bwose bugahindura direction ku buryo bidasobanukirwa uwo ariwe wese keretse uwagiriwe Ubuntu nawe bwo gucakirana nawe.
IBYANDITSWE
----------
[BYSB]
Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-3
Ibyakozwe n'Intumwa 9:3-6
Ibyakozwe n'Intumwa 9:10-12,17-22
Abagalatiya 5:16,22-23
Abaroma 8:29
Matayo 6:31-33
Zaburi 42:2-3
Abagalatiya 1:15-17
Ibyakozwe n'Intumwa 4:7-10,13-16
Ibyakozwe n'Intumwa 16:24-32
Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-3
1 Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
3 Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.
Umukristo wese uri hano kw’isi utarahura by’umwihariko na Mwuka wera abayeho avunitse cyane, kuko iyi isi yuzuye amahame yayo usabwa kubahiriza uko byageda kose kandi ahabanye cyane n’amahame yaho tugana.
--------
INGARUKA NZIZA MU GUCAKIRANA NA MWUKA WERA BY’UMWIHARIKO/ KU GITI CYAWE.
1.KUBAHO UBUZIMA BUHINDUTSE WESE: (imico n’imyitwarire, ibyo duha agaciro (priorite),…)
Ibyakozwe n'Intumwa 9:3-6
3 Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.
4 Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti "Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?"
5 Aramubaza ati "Uri nde, Mwami?" Na we ati "Ndi Yesu, uwo urenganya.
6 Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora."
Ibyakozwe n'Intumwa 9:10-12,17-22
10 I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati "Ananiya." Na we ati "Karame, Mwami."
11 Umwami aramubwira ati "Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.
12 Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke."
17 Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati "Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera."
18 Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa,
19 amaze gufungura abona intege. Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko,
20 aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.
21 Abamwumvise bose barumirwa bati "Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abambaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino si ukugira ngo ababohe, abashyire abatambyi bakuru?"
22 Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.
Abagalatiya 5:16,22-23
16 Ndavuga nti "Muyoborwe n'Umwuka", kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira
22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,
23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
Abaroma 8:29
29 kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.
2.KURUSHAHO KUGIRA INZARA N’INYOTA YO KWEGERA IMANA NO KUYIKORERA.
Matayo 6:31-33
31 "Nuko ntimukiganyire mugira ngo 'Tuzarya iki?' Cyangwa ngo 'Tuzanywa iki?' Cyangwa ngo 'Tuzambara iki?'
32 Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.
33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.
Zaburi 42:2-3
2 Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.
3 Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana?
Abagalatiya 1:15-17
15 Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo.
16 Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n'amaraso,
17 cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.
3.GUHABWA UBUSHOBOZI NDENGAKAMERE: Ubushizi bw’amanga, Kwizera, Impano z’umwuka,…
Ibyakozwe n'Intumwa 4:7-10,13-16
7 Babata hagati barababaza bati "Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?"
8 Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati "Batware b'abantu namwe bakuru,
9 uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije.
10 Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.
13 Babonye ubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.
14 Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza.
15 Babategeka kuva mu rukiko maze bajya inama bati
16 "Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana?
Ibyakozwe n'Intumwa 16:24-32
24 Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.
25 Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.
26 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.
27 Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.
28 Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati "Wikwigirira nabi twese turi hano."
29 Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila,
30 maze arabasohokana arababaza ati "Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?"
31 Baramusubiza bati "Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe."
32 Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose.
POINTS
I.IMANA YACU IDUKENEYEHO KUBAHO UBUZIMA BUHINDUTSE TURUSHAHO GUSA N’UMWANA WAYO, IBYO BIZADUSABA GUSURWA N’UMWUKA WERA KUBWO KUDUTUNGIRA AGATOKI AHAKENEWE GUHINDUKA HOSE MURI KAMERE YACU BIGENDANYE NUKO ITWIFUZA.
II.UMWUKA WERA WENYINYE NIWE UZADUKUMBUZA UBWAMI BW’IMANA NO GUKORERA UMWAMI WACU TUDASUNITSWE N’IRARI RIRIMO: UBUTUNZI, ICYUBAHIRO, KUGARAGARA CG KUVUGWA NEZA, KWEMEZA,… AHUBWO BYUZUYEMO UMUNEZERO WO GUSOHOZA ICYO TWAREMEWE.
III.IYI ISI IKAMURA BENSHI MU BATANGIYE URUGENDO BADAFITANYE UBUSABANE BWIMBITSE N’UMWUKA WERA, NIYO MPAMVU UMWUKA YAJE KUDUSHOBOZA KURUSHAHO GUSHIRA AMANGA DUHARANIRA GUSINGIRA IBIRI IMBERE KU KIGUZI CYOSE BYASABA. NO KUGARAGAZA UBUSHOBOZI BW’IMANA MU GUKORA IBIDASHOBOKERA KAMERE MUNTU.
❤️
🙏
👍
12