ERC Masoro
ERC Masoro
June 7, 2025 at 02:50 PM
*SATURDAY 07/06/2025 CRUSADE DAY 2 Part 2, WITH AP. YOSHUA N. MASASU* *PENTECOST 2025 : GUHURA / GUSURWA/ KUGENDERERWA / KUBONEKERWA / GUSAKIRANA NA MWUKA WERA ( KU GITI CYAWE, NKUMURYANGO, NKITORERO , NKISHYANGA, NKAKARERE ,•••)* *II. INYUGU/ AKAMARO KO KUMANUKIRWAHO NA MWUKA WERA* IBYANDITSWE ---------- [BYSB] Yobu 42:5-6 Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-5,8 Matayo 3:16-17 Luka 4:1-2,14-15 Ibyakozwe n'Intumwa 10:36-39 Ibyakozwe n'Intumwa 26:13-20 Abaroma 15:19 Tito 3:3-7 Abagalatiya 5:22-26 1 Abakorinto 12:1-13 *Yobu 42:5-6* 5 Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba. 6 Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu." *Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-5,8* 4 Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati "Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera." 8 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi." *YESU KRISTU URUGERO RWACU* *Matayo 3:16-17* 16 Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w'Imana amanuka asa n'inuma amujyaho, 17 maze ijwi rivugira mu ijuru riti "Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira." *Luka 4:1-2,14-15* 1 Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu, 2 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza. 14 Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho. 15 Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza. *Ibyakozwe n'Intumwa 10:36-39* 36 Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose, 37 iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y'umubatizo Yohana yabwirizaga, 38 ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we. 39 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy'Abayuda byose n'i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti, *INTUMWA PAUL WARI SAUL UMUTOTEZA* *Ibyakozwe n'Intumwa 26:13-20* 13 Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana. 14 Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti 'Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.' 15 Nanjye ndabaza nti 'Uri nde, Mwami?' Umwami aransubiza ati 'Ndi Yesu uwo urenganya. 16 Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n'umugabo wo guhamya ibyo ubonye n'ibyo nzakubonekerana, 17 ngukize ab'ubwoko bwanyu n'abanyamahanga ari bo ngutumyeho, 18 kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n'abejejwe no kunyizera.' 19 "Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru. 20 Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudaya n'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye. *Abaroma 15:19* 19 Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko. *UBUSHAKE BWIMANA KURI TWESE* *Tito 3:3-7* 3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw'irari ribi n'ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n'ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. 4 Nyamara kugira neza kw'Imana Umukiza wacu n'urukundo ikunda abantu bibonetse 5 iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera, 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho. *Abagalatiya 5:22-26* 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo. 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka. 26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari. *1 Abakorinto 12:1-13* 1 Bene Data, ibyerekeye impano z'Umwuka sinshaka ko mutabimenya. 2 Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose. 3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n'Umwuka w'Imana uvuga ati "Yesu ni ikivume", kandi nta muntu ubasha kuvuga ati "Yesu ni Umwami", atabibwirijwe n'Umwuka Wera. 4 Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. 5 Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. 6 Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, 7 umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe. 8 Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, 9 undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. 10 Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi, 11 ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka. 12 Nk'uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari, 13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
❤️ 👍 💎 🙏 18

Comments