ERC Masoro
ERC Masoro
June 8, 2025 at 02:09 PM
KU CYUMWERU 08/06/2025 HAMWE NA *AP. YOSHUA N. MASASU* *PENTECOST 2025:* *GUHURA/ GUSURWA/ KUGENDERERWA/ KUBONEKERWA /GUSAKIRANA NA MWUKA WERA(KU GITI CYAWE, NKUMURYANGO, NKITORERO , NKISHYANGA, NKAKARERE, •••)* III. *ISEZERANO RYO KUMANUKIRWAHO NA MWUKA WERA* *IBYANDITSWE* ---------- *[BYSB]* Yohana 3:33-36 Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-5 Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-4 Zaburi 81:10-11 Luka 11:9-13 *Yohana 3:33-36* *33* Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri. *34* Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze. *35* Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose, *36* uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we. *Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-5* *4* Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati "Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: *5* kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera." *Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-4* *1* Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. *2* Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. *3* Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. *4* Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. *Zaburi 81:10-11* *10* Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga, Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahanga usenga. *11* Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa, Asama cyane nduzuza akanwa kawe. *Luka 11:9-13* *9* "Nanjye ndababwira nti 'Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, *10* kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.' 11 *Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?* 12 *Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?* 13 *None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?*"
❤️ 🙏 👏 💎 😮 🤣 🥰 17

Comments