
ERC Masoro
June 8, 2025 at 02:09 PM
KU CYUMWERU 08/06/2025 HAMWE NA *AP. YOSHUA N. MASASU*
*PENTECOST 2025:*
*GUHURA/ GUSURWA/ KUGENDERERWA/ KUBONEKERWA /GUSAKIRANA NA MWUKA WERA(KU GITI CYAWE, NKUMURYANGO, NKITORERO , NKISHYANGA, NKAKARERE, •••)*
III. *ISEZERANO RYO KUMANUKIRWAHO NA MWUKA WERA*
*IBYANDITSWE*
----------
*[BYSB]*
Yohana 3:33-36
Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-5
Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-4
Zaburi 81:10-11
Luka 11:9-13
*Yohana 3:33-36*
*33* Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri.
*34* Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.
*35* Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose,
*36* uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we.
*Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-5*
*4* Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati "Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:
*5* kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera."
*Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-4*
*1* Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
*2* Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
*3* Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.
*4* Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
*Zaburi 81:10-11*
*10* Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga, Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahanga usenga.
*11* Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa, Asama cyane nduzuza akanwa kawe.
*Luka 11:9-13*
*9* "Nanjye ndababwira nti 'Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,
*10* kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.'
11 *Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?*
12 *Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?*
13 *None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?*"
❤️
🙏
👏
💎
😮
🤣
🥰
17