Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
June 11, 2025 at 12:40 PM
Iyi si : Mu yandi makuru, u Rwanda ntirushimishijwe no kumena ibanga kwa Amerika na Kongo! Ngo ni bibi byanabangamira isinywa ry’amasezerano! (1)Yabivuze se se koko?: Yego,ni ubutumwa yatanze ashingiye ku nkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters yo ku wa 10 Kamena 2025, byatangaje ko byabonye kopi y’umushinga w’amasezerano y’u Rwanda na RDC, bikanasobanura ko hari abadipolomate bane babihamirije ko wanditswe n’abayobozi bo muri Amerika. (2)Ni irihe banga rikomeye ryamenwe?: Reuters yavuze ko Amerika na RDC bivuga ko aya masezerano atazasinywa mu gihe ingabo z’u Rwanda zitarava zose ku butaka bwa Kongo. (3) Hari ingabo z’u Rwanda ziba Kongo se? : Reka reka ngo nta zo,Leta y’u Rwanda izihakana yivuye inyuma. Ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ariko UN, AU, EU,RDC,NBC,CNN, UK,USA,BURUNDI, n’ibindi bihugu byinshi (si byose) mu isi yose byemeza ko bifite amakuru n’amashusho ko hariyo ingabo z’u Rwanda zigera kuri 12.000. NBC yo yerekanye amashusho yafashwe n’ibyogajuru y’ingabo z’u Rwanda zambuka n’ay’imva ngo zahambwemo abasirikare b’u Rwanda baguye muri Kongo! (4) Kubishyira mu itangazamakuru ni bibi ?: Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nizeye ko abo barebwa n’ibiganiro ku masezerano y’amahoro ya RDC n’u Rwanda, bashyira mu ITANGAZAMAKURU ibyifuzo bya buri ruhande bagamije inabi, ndetse n’INYANDIKO ZIGITUNGANYWA, bumva ko bashobora gutambamira umusaruro mwiza w’ibiganiro bya Washington.”(Nijye wabishyize mu binyuguti bikuru)! (5) Bazasinya amasezerano y’Amahoro hagati y’u Rwanda na Kongo ryari ?: Abahagarariye u Rwanda na RDC bateganya kujya i Washington muri iki cyumweru, kugira ngo baganire ku mushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Amerika, ibyo batemeranyaho babinoze.Barayasinya bitarenze amezi 2 (nibayumvikanaho)! [Source: IGIHE] (6) Iyo nkuru ya Reuters se irihe twe tutazi Icyongereza ? : Ngiyi hano mu kinyamulenge nako mu Kinyarwanda! Nayisemuye! ⤵️ https://prof-maurice.com/rw/2025/06/10/reuters-ivuga-ko-u-rwanda-rufite-abasirikare-babwo-hagati-ya-7000-na-12000-mu-mutwe-wa-m23-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-zishaka-ko-bose-babanza-kuva-ku-butaka-bwa-kongo-mbere-yo-gusinya-amasezerano-y/ Iyi si||

Comments