
Rhapsody Global Club ( Mandate 1B ROR Influences )
June 13, 2025 at 06:59 PM
Rhapsody Kinyarwanda
Sat Jun 14 2025
IMBARAGA Z’IYEREKWA NO KWIBWIRA MU BITEKEREZO
Yakobo yenda uduti tw'imilebeni tubisi, n'utw'imiluzi n'utw'imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n'imisengo, agaragaza umweru wo kuri two…(Itangiriro 30:37).
I nkuru ya Yakobo mu Itangiriro 30:31 ni uburyo butangaje bwo kugaragaza imbaraga z’iyerekwa no kwibwira mu bitekerezo. Ubwo Yakobo yemeraga gukorera Labani, yasezeranijwe guhembwa amatungo. Nyamara, yagiye ahindura amasezerano kenshi ndetse agahemukira Yakobo. Ariko Yakobo, kubw’ubwenge bw’ubumana n’ingamba zo kurema yari afite, yahinduye ibintu.
Yakobo yafashe uduti tw’imilebeni tubisi, n’utw’imiluzi, n’utwinyalumoni adushishuraho amabara asa n’imisengo agaragaza umweru wo kuri two. Yashyize utwo duti yashishuye ku bigega aho imikumbi yazaga kunywera. Imikumbi yīmyaga iri imbere y'utwo duti, yabyaraga neza izo Yakobo yifuzaga. Hanyuma, Yakobo ntiyongeye gukenera utwo duti. Yatandukanije izikiri nto z’ubugondo n’izibihuga azishyira imbere y’izikomeye. Mu gukora ibyo, yahaye imikumbi iyerekwa, nayo ibyara ikurikije ibyo yarebaga.
Uburyo Yakobo yakoresheje bugaragaza imbaraga zirema z’iyerekwa. Yakoresheje ubushobozi bwe bwo gutekereza byimbitse atuma haba ibyo yifuzaga. Iyo amatungo akomeye yīmaga, yakobo yashyiraga utwo duti imbere y’aho zireba, kugira ngo zizabyare izikomeye yashakaga. Iyo amatungo yabaga afite intege nke, ntabwo yakoreshaka twa duti, bityo izifite intege nke zabaga iza Labani.
Hashize igihe, amatungo ya Yakobo yakuze akomeye kandi aragwira cyane, mu gihe aya Labani yakomeje kugira intege nke. Guhirwa kwa yakobo kwavuye ku guhishurirwa n’Imana. Mu nzozi, yabonye amapfizi y’ihene yimije umukumbi ari ibihiga n’ubugondo n’ibitobo . Malayika yemeza iryo yerekwa, agira ati, “‘Ubura amaso urebe, amapfizi y'ihene yimije umukumbi yose, ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo…” (Itangiriro 31:12 NKJV).
Mbega ukuntu ibi ari ingenzi! Ufite ubushobozi bwo kurema ahazaza wifuza ushyize intumbero yawe ku cyo wifuza kubona. Rema iyerekwa ushaka ukoresheje inyurabwenge yawe. Kubw’Ijambo n’imbaraga z’Umwuka Wera zigukoreramo, ushobora kurema cyangwa guha ishusho y’ibyo ushaka ko bigaragara. Haleluya!
Prayer / Confession
Data mwiza, urakoze ko wampaye ubushobozi bwo kubona no kurema ahazaza nifuza nkoresheje imbaraga z’iyerekwa no kubw’Ijambo. Uko nkoresha ubushobozi bwanjye bwo kwibwira mu bitekerezo, mpumekewemo n’Umwuka wawe, nubaka ubuzima bwanjye mu murongo umwe n’intego yawe y’ubumana, nkabona n’intsinzi no kwaguka mu bintu byose. Nashobojwe kuzana impinduka mu isi yanjye maze no gusohoza ahazaza hanjye, mu Izina rya Yesu. Amena.
Further study
Itangiriro 13:14-17; Habakuki 2:2; Abefeso 3:20
1-year bible reading plan
Ibyakozwe n’Intumwa 4:32-5:1-11 & 2 Ibyo ku Ngoma 20-22
2-year bible reading plan
Luka 1:39-56 & Gutegeka kwa Kabiri 12
WhatsApp Chanel for rhapsody Translation :
https://whatsapp.com/channel/0029Va9SJ9OHFxP0Xh4KCN3F