
CLICKRWANDA.COM
May 23, 2025 at 08:19 AM
*ITANGAZO RY’INGENZI RYEREKEYE IMPINDUKA* *MU MIKORERE YA HUZA250 Ltd (ClickRwanda)*
Bavandimwe,
Turabashimira byimazeyo ku rukundo, icyizere, n’ubufatanye mukomeje kugaragariza urubuga Clickrwanda.com n’ikigo cyacu Huza250 Ltd muri rusange. Uru rugendo twatangiye si urw'umuntu umwe, ni urwacu twese, kandi ntitwagera aho tugeze uyu munsi mutatugiriye icyizere, ntitwabura kubibashimira🙏.
*Muri make: Clickrwanda ni iki, kandi yakoraga ite?*
Clickrwanda yatangijwe kugira ngo itange serivisi zorohereza Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi. Ibyo twibandaho byari:
⚪Gushyira ku isoko ibintu bigurishwa (ibikoresho byo mu rugo, imodoka, inzu, nibindi)
⚪Gufasha abantu kubona aho bakodesha no gukodesha ibyabo
⚪Kwamamaza ibikorwa by’abikorera, ibigo, ndetse n’abantu ku giti cyabo
Twabaye urubuga rwizewe rwahuje abantu benshi, rutuma ubucuruzi bwiyongera, ndetse rubera benshi igisubizo cyiza mu kubona ibikenewe.
*Impamvu y’impinduka n’icyerekezo gishya🕊️*
Mu rwego rwo kunoza imikorere no kongera umusaruro, twasanze ari ngombwa gutandukanya serivisi kugira ngo buri shami rikore neza kandi rirusheho kwita ku byo rishinzwe. Ni muri urwo rwego twabazaniye urundi rubuga rushya rwihariye ku murimo (jobs) n’ibindi bijyanye n’abakozi n’amahugurwa.
*Clickrwanda irakomeza gukora ibi bikurikira:*
✔️Gushyira ku rubuga ibintu bigurishwa n’ibikodeshwa
✔️Kwamamaza ibikorwa byanyu
✔️Gutanga amakuru ku isoko, serivisi, n’ibindi by’ingirakamaro
*_KigaliJob.com_ ni ryo shami rishya*
Rishinzwe ibijyanye n’akazi, amahugurwa, no guhuza abatanga akazi n’abagashaka, bizajya bikorerwa ku rubuga KigaliJob.com.
Tuzatangaza mu minsi iri imbere ibisobanuro birambuye ku mikorere ya Kigali Job, uburyo bizajya bikorwamo, n’icyo mushobora kuhungukira.
*Icyo tubasaba*
Turabasaba gukomeza kudushyigikira no gukurikira izi mpinduka nshya. Turizeza ko izi mpinduka zigamije gutanga serivisi nziza, zisobanutse kandi zinoze.
*Murakoze cyane* 🙏😊
Turashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma Clickrwanda.com igera aho igeze. Ibi byose ni ibitekerezo byanyu, ubutumwa mwaduhaye, ibikorwa byanyu bituma dushaka kurushaho kwagura ibikorwa no kubikorana umurava.
Muri kumwe natwe kuva kera, kandi turifuza gukomeza kubaka ejo hazaza heza twese hamwe.
*_Murakaza neza kuri ClickRwanda.com na KigaliJob.com_*