Opportunities In Agriculture
Opportunities In Agriculture
June 3, 2025 at 07:45 AM
Muraho, Turabasaba kuzuza iyi formulaire yateguwe na RYAF (Ihuriro ry’Urubyiruko Ruharanira Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi), igamije gukusanya amakuru afasha kumenya aho ibikorwa byanyu by’ubuhinzi cyangwa ubworozi bigeze, imbogamizi mukomeza guhura na zo, ndetse n’uburyo dushobora kubashyigikira binyuze mu mahugurwa ajyanye n’ibyo mukora n’ibyo mukeneye. Link mukoresha ni iyi ikurikira: https://docs.google.com/forms/d/1rECSLiRLDZ892LJsOjcn8-HSh1IWFyZP8nRb9sAk8eo/edit Amakuru muzatanga azakoreshwa mu gutegura gahunda y’amahugurwa yihariye azatangira muri Nyakanga 2025, agenewe buri rwego rw’ubucuruzi rukorwa n’urubyiruko binyuze muri RYAF. Muri make: • Kuzuza iyi formulaire bifata iminota itarenze 10. • Amakuru utanze azagirwa ibanga kandi azakoreshwa gusa mu igenamigambi rya RYAF. • Turabasaba kuzuza iyi form bitarenze kuwa 9 Kamena 2025 Hari ibindi bisobanuro ukeneye, wahamagara kuri Nimero 0788 408 114 “Dukomeze guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga.”
🙏 1

Comments