INAfrica - Youth Initiative&Discussions.
INAfrica - Youth Initiative&Discussions.
June 16, 2025 at 09:06 AM
AFRICAN CHILD "Umunsi Utavugwa: Ijwi ry’Umwana wa Afurika" Ni umunsi uzira kwibagirana mu mateka y’uyu mugabane wacu wa Afurika. Itariki ya 16 Kamena 1976 ni itariki yanditse mu maraso y’abana b’inzirakarengane, umunsi w’amarira, umunsi w’umubabaro, umunsi w’ukuri kwambaye ubusa ku cyitwa ubutegetsi bushingiye ku karengane n’ivangura ry’amoko. Uwo munsi, umwana w’imyaka 13, Hector Pieterson, yarashwe n’inzego z’umutekano z’ivanguramoko rya Apartheid muri Afurika y’Epfo, ubwo yari mu myigaragambyo y’amahoro mu gace ka Soweto, aharanira uburenganzira bwo kwiga mu rurimi rwe. Si we wenyine. Abana benshi, urubyiruko, basize ubuzima bwabo mu mihanda ya Soweto. Bararashwe, barakubitwa, baratotezwa, bazira kwanga kwigishwa mu rurimi rw’ababatesheje ishema. Bazira gusaba icyubahiro n’uburenganzira bwo kuba abo bari bo. Bari abana, ariko bafite umutima w’intwari, umutima urenze imyaka n’imvugo. Bari ibamba ry’amateka, bari inkota ya rubanda. Uyu munsi ni wo waje kwitirirwa "Umunsi w’Umwana w’Afurika"—inyito imeze nk’isabukuru ishyira imbere izina ry’imfura zabazwe, ariko igahisha inkovu zibakomokaho. Ibi, si ibyubahiro, si icyubahiro, si urwibutso. Ni ugukomeretswa ubwa kabiri. Ese koko uyu munsi usigaye uri icyo wagombaga kuba? Ese twemera ko ari "umunsi wo kwizihiza" kuba twaravutse ku mugabane wa Afurika—umugabane ukiri mu ndobo y’ubukene, igitugu n’iyicarubozo by’ingenzi by’amahanga? Cyangwa dufite ubutwari bwo kuwuhindura umunsi wo gusasa inzobe, wo kunamira no gusaba ubutabera bw’ukuri? Nk’umwana wa Afurika, njyewe nanyuze muri byinshi. Nakuze ntazi neza niba umunsi uzakurikiraho uzaba mu mateka y’umuryango cyangwa mu bitabo by’imfubyi. Nakuriye mu isi imbwira ko kugira ibara ry’uruhu ryanjye ari igisebo, imbwira ko kuvuga ururimi rwacu ari ugusubira inyuma, imbwira ko ubwenge ari ubwo mu mahanga. Mu magambo ya Steve Biko, intwari yaharaniye ubwigenge muri Afurika y’Epfo, yagize ati: “The most potent weapon in the hands of the oppressor is the mind of the oppressed.” Uyu munsi wa 16 Kamena, si uwo kwizihiza iminyago y’amarangamutima, ahubwo ni umunsi wo kumva neza uburemere bw’amateka atuboshye, tugakemura imitekerereze yacu twifashishije amateka yacu. Bene uyu munsi ntugomba guhindurwa isabukuru y’ibidafite agaciro. Umunsi nk’uyu, aho abana barashwe bazira kuvuga uko batekereza, aho urubyiruko rwakubitwaga ruzira kwanga gutungwa n’indyo z’akato, aho amaraso yabo yavaga mu maboko yabo mu gihe ntaho bihishe, ntushobora kuwuhindura umunsi wo gutambuka ku muhanda utwaye ibyapa uririmba n’uturirimbo. Ibi ni ugusebya ibitambo by’abadusize, intwarizacu. Turambiwe uminsi y’umukino, uminsi w’indirimbo zidafite amagambo, iminsi y’amafoto y’abana barimo guseka mu gihe abandi bicirwaga mu miryango yabo bazira ko bavukiye muri Afurika. Turambiwe uko ibitambo bikurwaho igisobanuro byari bifite, bigahindurwa ibyiyumvo by’amarangamutima adafite aho yerekeza. Ubundi se, "Umwana w’Afurika" ni inde? Ni inde usobanura uwo mwana? Ni mu kihe gihugu? Ni ryari avuka? Ni ryari acika ku cyitwa ubwana? Twemeye gukomeza kwitwa abana kugeza ryari? Kuki uwo mwana adahinduka umugabo cyangwa umugore uharanira guhindura isi ye? Kuki tugomba kuguma mu ishusho y’umwana w’ingenzi, w’imbabazi, w’umukene? Kuki dutegereje gukizwa n’abandi aho kuba twe ubwacu tubarizwa mu mateka yacu? Afurika ntikeneye umunsi wihariye wo kuzirikana abana bayo. Ntikeneye umunsi wo gutaka mu gihe buri munsi ari umunsi wo kuririra uburenganzira butaragera. Turasaba ko itariki ya 16 Kamena yakurwaho kuri kalendari ya Afurika nk'"Umunsi w’Umwana w’Afurika" ahubwo igahinduka Umunsi w’Urwibutso rw’Intwari z’i Soweto, umunsi wo kunamira igitambo cyatanzwe, umunsi wo kwibutsa abayobozi n'abaturage ko uburenganzira bwo kwiga, kubaho no kubwirwa ukuri bitavamo kugororerwa, ahubwo bivamo guhigwa bukware. Nk’uko Thomas Sankara yabivuze: "You cannot carry out fundamental change without a certain amount of madness." Ubwo busazi ni bwo buhatse guhindura iyi tariki ikava mu rukangisho ikajya mu ruhando rw’ukuri. Iyo tuvuze ko 16 Kamena atari umunsi wo kwizihiza ahubwo ari uwo kuririra babandi bawubereyeho intwari, si uko tutishimira ko turi Abanyafurika. Ahubwo ni uko tutemera ko tugomba gutegereza guseka dufite amaraso mu biganza. Twemere ko kubabarira bidakuraho kunamira. Twemere ko kwibuka bidakuraho gusaba ibisobanuro. Twemere ko gushyira igitabo mu ntoki z’umwana bitavuze ko atagomba kwambikwa icyubahiro nk’intwari. Umunsi w’Intwari z’i Soweto niwo waduha ubushobozi bwo kongera kwandika amateka yacu. Umunsi aho abana bazamenya ukuri aho kugaburirwa ubupfura bupfunyitse. Umunsi aho bazigishwa ko Afurika atari isoko y’impuhwe, ahubwo ari umugabane w’igitinyiro, amateka, n’indangagaciro. Mu magambo ya Patrice Lumumba, ati: "The day will come when history will speak. Africa will write its own history. It will be a history of glory and dignity." Uwo munsi ni uyu. Iyi nkuru si ugutakamba gusa, ni itegeko riturutse mu mateka. Iri ni ijwi ry’abababaye, ijwi ry’ababuze ababo, ijwi ry’abazima bafite amaganya y’ahahise atari bo bayatoranije ngo bayihitiremo. Turasaba ko abayobozi bacu bareka ibirori bihita. Bashyire imbere gahunda zishingiye ku burezi bufite ireme, kwigisha amateka y’ukuri, kubungabunga umuco, no kwigisha abana kwibona nk’Abanyafurika bafite agaciro, aho kubigisha gutekereza ko kwitwa Umunyafurika ari igikomere. Turasaba ko ababyeyi, by’umwihariko abari ku isonga ry’imiryango ikomeye n’abafite ububasha, bata umuco wo gushakira abana babo indangagaciro z’amahanga, ahubwo bagaruke ku isoko. Batoze abana bacu gukunda iwabo, gusigasira ubusabane, gutinya akarengane no guharanira ukuri. Umwana uzi aho aturuka, ntashobora kuyobywa n’iyo yaba yarize he. Niba koko turi mu rugendo rwo kwigira, reka duhere aho ukuri gutangiriye. Reka dushyire ukuri ku meza, tunamire abatanzwe, dusabe ibisobanuro, kandi dutangire kubaka urwibutso rutazigera rusenywa n’ibihe. 16 Kamena si umunsi wo kwishimira ko turi abana, ni umunsi wo kuba abantu. Ni umunsi wo kuvuga tutikanga, wo kuvuga tutihishe, wo gusasa inzobe ntidutinye gukomeretswa. Mu izina ry’abana barashwe bazira kwigira, mu izina ry’amaraso yatembye azira kurenga imbibi z’igitugu, mu izina ry’ijwi rya Afurika ryazimijwe n’ivanguramoko—turahagurutse. Ntituzongera guceceka. Ayo mateka ni ayacu. Iyo tariki ni iyacu. Izo ntwari ni izacu. Reka tuyigarure mu murongo w’ukuri. Reka twandike amateka yacu ubwa kabiri. Inkuru yanditswe na Corneille Ntaco, umwanditsi wa INAFRICA youths initiative. Kanda kuri link ukurikire INAFRICA kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029VaZKRBa11ulTsouM5U0c
Image from INAfrica - Youth Initiative&Discussions.: AFRICAN CHILD "Umunsi Utavugwa: Ijwi ry’Umwana wa Afurika"  Ni umunsi ...
👍 1

Comments