
✝️The Pillars Ministries✝️
June 21, 2025 at 09:42 PM
‼️‼️‼️‼️
*ITANGAZO.*
Yesu Ashimwe cyane bavandimwe,
Abo twateranye ubushize, twari twavuze ko twafata iminsi itatu yo kwiyiriza no gusenga.
Hari ibintu twifuzaga kujyana imbere y'Imana.
➡️ *KWITANDUKANYA NA KARANDE.*
Mu byifuzo mporana kandi mparanira ni uko nta mwana w'Imama ukomeza kugendera muri karande.
*TUGOMBA GUSENGA TUKAGIRA IBYO DUHAGARIKA N'IBYO TURINDA ABAZADUKOMOKAHO.*
Hari byinshi turwana nabyo buri munsi tutirengagije tukareba neza twasanga ari ibintu byo mu miryango dukomokamo, Ibyo Ntitugomba kwemera kubigenderamo kuko twamenye Imana.
Nifuzaga kubaza ababyifuza niba twafatikanya iyi minsi itatu yo kwiyiriza no gusenga dusengera kuba bashya tukitandukanya n'ibyo mu miryango.
*KWIYIRIZA UBUSA NO GUSENGA BIHINDUKA IBYANANIRANYE.*
♦️UMUNSI WA 1: KU WA GATATU 26/06
♦️UMUNSI WA 2: KU WA KANE 27/06
♦️UMUNSI WA 3: KU WA GATANU 28/06
Ababizi iyo twafashe iyo minsi itatu yo gusenga tubyuka saa kenda(3:Am) tugasenga.
TUGUHAYE IKAZE MU MASENGESHO.