
Iyi si WhatsApp Channel by pr Hakizimana Maurice
June 21, 2025 at 07:08 PM
Iyi si|| Mu Rwanda,kwigisha Ubuhanuzi bw’imperuka mu ivugabutumwa BIRABUJIJWE.Dore ibyo utemerewe kuvuga mu nyigisho zawe mu rusengero, kiliziya, umusigiti, ikanisa,isinagogi n’inzu y’ubwami!
Soma: https://prof-maurice.com/rw/2025/06/21/mu-rwandakwigisha-ubuhanuzi-bwimperuka-mu-ivugabutumwa-birabujijwe-dore-izindi-nyigisho-zibujijwe/
(1) Ko imperuka iri hafi kuba
(2) Ko nta gushaka /guhirimbanira gushaka iby’Isi [Kubuza abantu kwishakira ubutunzi/amafaranga uvuga ko bagomba gushaka iby’ubwami bw’ijuru]
(3) Ko umushumba cyangwa umukuru n’umwigisha ari uwo kubahwa birenze urugero ahabwa amazina y’ibyubahiro n’inyito bimushyira hejuru agasa nk’ikigirwamana
(4) Ko Imana na Yesu bakora ibitangaza binyuze mu Muvugabutumwa runaka! Ibyitwa « ibitangaza by’ibinyoma » biraciwe!
Leta yongeyeho iti :"Ibwiriza riravuga riti ’Ntidushaka umuvugabutumwa wizeza abantu ibitangaza’."
(5) Ko abayoboke bakusanya amafaranga binyuze mu buryo bwo kubarindagiza/kubabeshya cyangwa se gukandamiza. Urugero(Leta yatanze) ni nko kwigisha ko uramutse utanze amafaranga, wabona Visa yo gutura mu bihugu nka Amerika.
Aya mabwiriza yasobanuwe (mu izina rya Leta y’u Rwanda binyuze muri RGB)na Dr Usengumukiza Félicien mu kiganiro n'abanyamakuru!
Inkuru irarangiye!
Ibibazo:
(1) Muri aya mabwiriza yo kubwiriza no kwigisha « ijambo ry’Imana »,ni irihe ubona rishyize mu gaciro? Ni irihe cyangwa ayahe ubona adakwiriye?
(2) Ku bakoresha Bibiliya,usanze ari ibihe bitabo bya bibiliya,ibice(imitwe) n’imirongo muzajya musomera abantu muri gutitira ?
Iyi si ||
Soma inkuru irambuye hano: https://prof-maurice.com/rw/2025/06/21/mu-rwandakwigisha-ubuhanuzi-bwimperuka-mu-ivugabutumwa-birabujijwe-dore-izindi-nyigisho-zibujijwe/