
Rwanda Biomedical Centre
2.7K subscribers
About Rwanda Biomedical Centre
This Channel is the hub of all related health information from Rwanda Biomedical Centre (RBC)
Similar Channels
Swipe to see more
Posts

https://www.youtube.com/live/AvZejb9DkZ0?feature=shared

Tariki 4 Gashyantare, ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri (#Cancer 🎗️.) ▶️Wari uzi ko Kanseri y'ibere, iy'inkondo y'umura ndetse n’iya porositate ziza ku isonga mu zibasiye benshi mu #Rwanda ? ▶️Mu bagore 100, abarenga 60 bagaragarwaho na Kanseri y'Inkondo y'Umura igeze ku ku cyiciro cya 3 na 4. ⚠️Kwisuzumisha hakiri kare ni ingenzi kuko iyo kanseri ibonywe kare byongera amahirwe yo kuvurwa ugakira. Twisuzumishe! #WorldCancerDay2025 #EarlyDetectionSavesLives #CancerAwareness

📢📢Urifuza kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze n’icyo wakora ngo urusheho kububungabunga? Igihe cyawe ni iki! 📍Ntucikwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025 ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes Kimisagara) @Kimisagara_Sect. Tugufitiye serivisi zirimo: ⏭️ Amakuru ku buzima bw’imyororokere ⏭️Gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ⏭️Kumenya uko wakwisuzuma kanseri y’ibere ⏭️Ubuzima bwo mu mutwe n'ibindi. 🚩Menyesha n’inshuti zawe ntizicikwe n’aya mahiwe y’akataraboneka. ✅Ushobora no gutsindira itike yo kujya mu gitaramo cya Move Africa ukareba icyamamare “John Legend”. Duharanire Ubuzima Bwiza.


📢Waba ufite imbwa cyangwa injangwe? Uturanye n'ubifite? Nawe wagira uruhare mu guca indwara y'ibisazi by'imbwa (#rabies) iterwa no kurumwa n'imbwa. 📆 Kuva ku wa 25 Gashyantare kugeza ku wa 13 Werurwe 2025, hateganyijwe ibikorwa bikurikira: ⏯️Gukingira imbwa n'injangwe ⏯️Kuziha ikinini cy'inzoka (#deworming) ⏯️Gukona imbwa (#sterlisation) ku babishaka 📍Aho bizabera: ✅Umujyi wa Kigali : Ku Murindi ahasanzwe habera imurikagurishwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ✅ Akarere ka Kayonza : Mu mirenge ya Rwinkwavu na Rwiri. ⚠️⚠️Byose bizakorwa ku buntu! Tujyane mu rugamba rwo kurandura indwara zititabwaho uko bikwiriye - harimo n'ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa n’injangwe - bitarenze 2030 nkuko bikubiye muri gahunda ya WHO #OneHealth #NTDs, #BeatNTDs
