Tedros Info
2.1K subscribers
Verified ChannelAbout Tedros Info
Instant updates directly on your phone! Join our Tedroslnfo WhatsApp Channel now to stay ahead with upcoming activities,the latest news, and exclusive content. Mises à jour instantanées directement sur votre téléphone ! Rejoignez dès maintenant notre chaîne WhatsApp Tedroslnfo pour rester informé des activités à venir, des dernières nouvelles et du contenu exclusif.
Similar Channels
Swipe to see more
Posts

🚨Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko ihagaritse itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo. ————————————— 🚨Rwanda FDA informs the public of the immediate suspension of the importation, distribution and use of all RELIEF Tablets until further notice.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨 Indege ya Air India yari itwaye abantu 242 yakoze impanuka kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ahmedabad mu Buhinde. Bigaragara ko iyi ndege yahiye irakongoka, gusa imibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse ntiratangazwa. Cc: IGIHE #TedrosInfo

*_Uburyo bworoshye ushobora gutahura indwara z’umutima zica bucece_* Umuganga w’indembe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Joe Whittington, yavuze ko hari ikizamini umuntu ashobora kwikorera cyamufasha kumenya niba afite ibyago byo kurwara indwara yo kwangirika kw’imitsi y’amaraso iva ku mutima(aortic aneurysm). Uyu muganga abinyujije ku rubuga rwa Tiktok, yavuze ko iki kizamini cyitwa “thumb-palm test”, ushobora kucyikorera ufashe ikiganza cyawe ukagerageza guhina igikumwe uganisha aho ikiganza kirangirira. Asobanura ko iyo igikumwe kigera ku mpera z’ikiganza cyawe haba hari ibyago byinshi byo kuba ufite uburwayi bwa aortic aneurysm. Yagize ati “Niba igikumwe cyawe kirenga ikiganza cyawe, bivuze ko imitsi yawe(Connective tissues) ikweduka cyane, bivuze ko n’imitsi iva ku mutima yawe ari uko bimeze ndetse hari ibyago byinshi ko ishobora kubyimba.” ⚠️ *Iyi nkuru yose wayisanga ku* ➡️ Igihe.com #TedrosInfo

*_REKA TUVUGE KURI MALARIA_* Malaria: Indwara Isuzugurwa Ariko Ikica Abantu Benshi mu Rwanda no muri Afurika. ............. Malaria ni indwara iterwa na parasite yitwa Plasmodium, ikwirakwizwa n’umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anopheles urumana nijoro. Iyo uwo mubu ukurumye ugutera iyo parasite mu maraso, bigatuma utangira kugaragaza ibimenyetso bya malaria. Nubwo iyi ndwara ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo hafashwe ingamba ku gihe, guhitana abantu benshi — cyane cyane ku mugabane wa Afurika — ariko ikibabaje kurushaho ni uko igisuzugurwa n’abaturage. Ese wowe ugira uruhare mukurwanya indwara ya Malaria Aho utuye? Irinde Malaria: 👉Siba ibinogo by'amazi aretse hafi y'urugo rwawe cg se ku muturanyi wawe. 👉Temura ibihuru bikikije urugo rwawe.... 👉 Ryama munzitiramibu ikoranye umuti buri munsi... 👉Ibuka gukinga amadirishya ndetse n'inzugi mu masaha y'umugoroba guhera saa (18h00). 👉Igihe wagaragaweho n'ibimenyetso bya Malaria ihutire Kwa muganga.... ⚠️🦟 TWIBUKE YUKO MALARIA YICA ABARENGA 1M.. KU MWAKA

*_Uburyo bworoshye ushobora gutahura indwara z’umutima zica bucece_* Umuganga w’indembe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Joe Whittington, yavuze ko hari ikizamini umuntu ashobora kwikorera cyamufasha kumenya niba afite ibyago byo kurwara indwara yo kwangirika kw’imitsi y’amaraso iva ku mutima(aortic aneurysm). Uyu muganga abinyujije ku rubuga rwa Tiktok, yavuze ko iki kizamini cyitwa “thumb-palm test”, ushobora kucyikorera ufashe ikiganza cyawe ukagerageza guhina igikumwe uganisha aho ikiganza kirangirira. Asobanura ko iyo igikumwe kigera ku mpera z’ikiganza cyawe haba hari ibyago byinshi byo kuba ufite uburwayi bwa aortic aneurysm. Yagize ati “Niba igikumwe cyawe kirenga ikiganza cyawe, bivuze ko imitsi yawe(Connective tissues) ikweduka cyane, bivuze ko n’imitsi iva ku mutima yawe ari uko bimeze ndetse hari ibyago byinshi ko ishobora kubyimba.” ⚠️ *Iyi nkuru yose wayisanga ku* ➡️ Igihe.com #TedrosInfo

ITEGANYAGIHE Ku wa 12 Kamena 2025 hagati ya saa 18:00 na 00:00 nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s - 6m/s. ..................... WEATHER FORECAST On June 12, 2025 between 18:00 and 00:00, no rain is expected in all regions of the country. Moderate winds are expected with speeds between 3m/s - 6m/s. Cc: RBA #TedrosInfo

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025, mu gihe mu 2026 buzagera kuri 7,5%, 7,4% mu 2027 na 7% mu 2028. Cc: IGIHE #TedrosInfo

*🏀_Sports Updates_🏀* Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) yatsinzwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amanota 84-71, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma. #TedrosInfo